ABANYARWANDA BO MURI ARIZONA BARABURIRWA KWIRINDA AMACAKUBIRI YA AMB. MUKANTABANA MATHILDE NA COL NYAKARUNDI. Nyuma yuko Amb. Mukantabana Mathilde asuye Diaspora ya South Dakota muri Amerika, tukaba twarashoboye kubona amakuru ndetse n’ Amafoto y’ uburyo yiyandaritse ubwo yari kumwe n’ abanyarwanda bo muri South Dakota, twamenye ko Amb. Mukantabana noneho agiye gukomereza urugendo rwe muri Arizona aho ateganyijwe kubonana n’ abanyarwanda bahatuye kuri taliki ya 7 muri uku kwezi kwa mbere 2017.
Diaspora ya Arizona isabwe kwitonda kuko imigambi mishya Leta y’ uRwanda ifite kuri Diaspora ari mibisha ndetse FPR ikaba yarasabye ko Amb. Mukantabana agomba kuzajya ajyana na Col Nyakarundi aho bishoboka hose muri gahunda nshya igamije gutera abanyarwanda batuye muri Amerika ubwoba murwego rwo kubasaba ko bakora ubuvugizi bwa manda ya gatatu ya Prezida Kagame.
Diaspora ya Arizona iherutse gushyiraho Bwana Habineza Jean Claude nk’ umuyobozi wayo. Uyu Habineza akaba yarashyizweho na FPR ariko abanyarwanda bo muri Arizona bakaba batarifuzaga ko abayobora kubera impamvu z’ Ubuzima bwe butameze neza bitari ngombwa kugira muri iyi ntabaza.
Nagiraga ngo nsabe abanyarwanda bateganya kuza muri uyu muhuro kuza bizaniye amazi kandi bakaza bariye kubera impamvu z’umutekano wabo. Hari amakuru avuga ko abanyarwanda hanze bakomeje kuvutswa ubuzima muburyo budasobanutse, ariko hakaba hakekwa ko Ambassade y’ u Rwanda yaba ibifitemo uruhare runini. Aho umunyarwanda aherutse kubura ubuzima Amb Mukantabana na Col. Nyakarundi bahavuye ni muri Maine, ndetse inzego z’ Ubuyobozi zikaba zaramenyeshejwe uruhare rw’ u Rwanda mukwica abanyarwanda mumahanga.
Mbifurije umwaka mushya muhire.
Olivier Kalisa
Umusomyi wa Rugali