Site icon Rugali – Amakuru

Naziriya mureba i Kigali niko bizazigendekera –> Inzu yatwaye miliyoni 300RWf igiye gusenyuka idakorewemo na rimwe

Inzu yagenewe kubika amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi, imaze imyaka isaga 10 idakorerwamo, yarangiritse ku buryo ishobora no gusenyuka.Iyo nyubako y’igorofa rimwe, iri iruhande rw’urwibutso rwa Jenoside rwa Kamonyi ruherereye mu Kibuza, mu Kagari ka Nkingo, mu Murenge wa Gacurabwenge.

Ishashemo amakaro mu byumba byose, irimo amashanyarazi, ndetse isize amarangi y’umweru n’ay’iroza. Yatangiye gusenyuka ku bikuta bitewe n’ubukonje ndetse no mu gisenge hari aho bigaragara ko yasenywe n’amazi y’imvura.

Iyi nzu yubatswe mu mwaka wa 2006, kwangirika kwayo bimaze imyaka isaga itanu bigaragaye, ariko ubuyobozi bw’Akarere ka Kamonyi bukavuga ko ntacyo bwayikoraho kuko iri mu maboko ya Minisiteri y’umuco na Siporo.

Imbere muri iyo nzu hatangiye kwangirika bihereye ku nkuta

Abaturage b’Akarere ka Kamonyi bababazwa no kubona iyi nyubako ipfa ubusa kandi yakwifashishwa mu gusobanurira urubyiruko n’abandi bantu baza gusura urwibutso, uburyo Jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994 yagenze; nk’uko umwe muri bo witwa Gafaranga Francois abisobanura.

Agira ati “Biragaragara ko iyi nyubako yatwaye amafaranga menshi. Ibyiza bazayivugurure ireke gukomeza kwangirika ubundi bayishyiremo ubuhamya n’ibimenyetso bigaragaza uko Jenoside yakozwe mu kwezi kwa kane 1994. Urubyiruko n’abandi batayibonye babimenye.”

Iyo nzu uyirebeye inyuma ubona koko yaratangiye kwangirika

Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi, Udahemuka Aimable yatangarije Kigali Today ko iyo nzu noneho yeguriwe akarere ayoboye ku buryo ngo kagiye kuyitaho mu ngengo y’imari y’umwaka wa 2017/2018.

Agira ati “Ubu bayidushyize mu maboko, igisigaye ni ukuyivugurura, ikabika amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi hano ku Kamonyi.”

Iyi nzu yubatswe n’umushinga wita ku bacitse ku icumu ku isi (SURF). Yuzuye itwaye asaga Miliyoni 300Frw.

Iyo nzu uyirebeye kure ni uko imeze

– See more at: http://www.kigalitoday.com/amakuru/mu-rwanda/article/inzu-yatwaye-miliyoni-300rwf-igiye-gusenyuka-idakorewemo-na-rimwe#sthash.5WCKcXo9.dpuf

Exit mobile version