Rwamagana: Hari abiga bafite impungenge ko amashuri ashobora kubagwa hejuru. Abarimu n’abanyeshuri bo mu Rwunge rw’Amashuri rwa Murama mu Murenge wa Muyumbu mu Karere ka Rwamagana babangamiwe n’uburyo amashuri bifashisha ashaje ku buryo bafite ubwoba ko ashobora kuzabagwaho.
Abarimu bigisha kuri iki kigo bavuga ko iyo haje umuyaga mwinshi bimura abanyeshuri aho basanzwe bicara kugira ngo amatafari atabagwa hejuru.
Umwarimukazi wigisha mu mwaka wa Gatatu w’amashuri abanza, Mukaneza Valentine, yabwiye IGIHE ko bafite impungenge ko umunsi umwe aya mashuri azabagwira.
Yagize ati “Kuba twigishiriza mu mashuri yubatswe mu 1979 ni ikibazo gikomeye kuko tuba dufite ubwoba ko ashobora kuzatugwa hejuru tukahasiga ubuzima. Iyo umuyaga uje ari mwinshi amatafari atangira kugwa mu ishuri ku buryo binsaba kwimura abanyeshuri.”
Ineza Aline wiga kuri iryo shuri we yagize ati “Turasaba abayobozi ko bazadufasha bagasana amashuri kuko dufite ubwoba ko azatugwaho, kubera ko n’iyo umuyaga uhushye amatafari yo hejuru arahuruduka.”
Umuyobozi wa GS Murama, Ntagarurwa Pilate avuga ko bahora bakora ubuvugizi bagaragaza ko hari ibyumba by’amashuri abana bigiramo bishaje cyane.
Yagize ati “Nibyo hari ibyumba bishaje cyane ku buryo tuba dufite impungenge ko bishobora kuzagwira abana ariko duhora dukora ubuvugizi kugira ngo bisanwe.”
Umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana ushinzwe imibereho myiza y’Abaturage, Umutoni Jeanne na we yemeza ko muri iki kigo cy’amashuri cya GS Murama hakirimo ibyumba bishaje, hakaba hari gahunda yo kubisimbuza.
Yagize ati “Muri kiriya kigo harimo ibyumba bishaje ariko siho honyine muri Rwamagana. Amashuri ashaje tugenda tuyasimbuza buhoro buhoro uretse ko mu gihe cy’izuba nta kibazo yateza keretse mu mvura.”
Yongeyeho ko muri iki kigo cya Murama, Akarere ka Rwamagana kasannyemo ibyumba umunani kanasenya ibindi bitandatu kugira ngo bitazateza ikibazo.
Si muri aka Karere ka Rwamagana gusa hakigaragara ibyumba by’amashuri bishaje bishobora no kugwira abanyeshuri, ariko uturere tugenda twiha imihigo yo kubaka ibindi byumba bibisimbura buri mwaka.
Mu Ukuboza 2017, Minisitiri w’Intebe Dr Edouard Ngirente yabwiye Inteko Ishinga Amategeko ko mu gukemura ikibazo cy’ubucucike mu mashuri n’ibyumba bishaje, muri gahunda ya Guverinoma y’imyaka irindwi hazubakwa ibyumba bishya by’amashuri 28 635.