Ariko DMI na RPF muri rusange harimo abana b’abahanga rwose ndakurahiye! Hari ikinyamakuru cyaburiwe irengero online cyakundaga gutangiza inkuru zacyo ngo :”Mucezo wa ndani”.
Undebere uburyo, igihe(timing), ahantu n’ukuntu bahisemo kurangaza opozisiyo yose ikahugira mukuganira ibiganiro birabana n’imikorere yo munsi y’umukondo mu ikabutura ha James Musoni vurema!
Iriya nkuru bahisemo kuyisohora kucyumweru kubera izasomwe nabenshi banabone umwanya uhagije wo kuyiganiraho.
Ninde uyobewe ko abanyarwanda bakunda inkuru nkizo. Inkuru jye mbona yakwiye gufata umwanya munini kubwanjye n’iy’ubwiyunge bwabashakisha umuti w’ibibazo by’abanyarwanda nka CNRD na RRM naho ibya mucezo wa ndani bigaharirwa ba nyirabyo.
Niko jye mbyumva hatagira untera ibuye
Kanuma Christophe