Perezida Kagame yavuze uko mu 1995 yatahaga agasanga umwana we yaryamye. Perezida Paul Kagame yavuze ko mu 1995 yari mu bihe bikomeye aho kubonera umwanya umuryango byari bikomeye, ku buryo byageze aho amara icyumweru cyose atabonana n’umwana we wari ufite imyaka ine gusa.
Umukuru w’Igihugu yabigarutseho mu kiganiro yatanze kuri uyu wa 6 Werurwe 2019 muri Afurika y’Epfo, aho yitabiriye inama ngarukamwaka y’Umuryango w’Abayobozi bakiri bato izwi nka ‘YPO EDGE’ baturutse mu bihugu 130.
Ni inama y’iminsi ibiri ifite insanganyamatsiko ivuga ku ‘Gushyiraho ubuzima buhoraho, butera imbere kandi burushaho kuba bwiza.’
Iyi nama ni kimwe mu bikorwa binini bya Young Presidents’ Organisation iba buri mwaka ku migabane itandukanye, aho ihuza abagera ku 2500 bakaganira ku bibazo bitandukanye mu bucuruzi, politiki, ubumenyi, ikoranabuhanga, ibikorwa by’ubugiraneza n’ibya kimuntu.
Muri iki kiganiro cyitabiriwe n’abantu 700, Perezida Kagame yari kumwe n’uwahoze ari Umuyobozi wa YPO ku rwego mpuzamahanga, McKeel Hagerty.
Perezida Kagame ubwo yagarukaga ku guhuza umurimo n’inshingano z’umuryango, yavuze ko hari isomo rikomeye yize.
Yagize ati “Reka mbahe ikiganiro gito, mu 1995 umwana wanjye wa mbere yari afite imyaka ine, buri muntu mu gihugu yari ahuze, hahoragaho inama no kugenda ugasanga bifashe amasaha yose. Nageraga mu rugo bwije kandi nkagenda kare mu gitondo”.
Yakomeje agira ati “Hari ubwo hashize icyumweru cyose ntarabona umwana, umunsi umwe nari ndyamye nka saa kumi n’igice z’urukerera haza umuntu akomanga ku cyumba nari ndyamyemo, nahise ntekereza ko ari abashinzwe umutekano wanjye banzaniye amakuru mabi.”
“Ubwo nakinguraga nasanze ari umuhungu wanjye, avuga ati “Daddy, umaze iminsi uri he?” Ntabwo nafashe umwanya wo gusobanura byinshi, nageze aho amarira atemba ajya imbere aho kujya hanze, narimo ngerageza kumva icyarimo kuba.”
Yakomeje agira ati “Nahise nizeza umuhungu wanjye ko mu gihe cyose nzaba ndi mu murwa mukuru, icyo nzaba ndimo nkora cyose, buri saa mbili z’umugoroba nzajya ndeka ibyo ndimo nkajya kumureba mbere y’uko ajya kuryama, nkabona gusubira mu kazi.”
Perezida Kagame yabwiye abitabiriye iyi nama kumenya guhuza ibyo bakora, umuryango n’inshuti, birinda ko hagira kimwe kiruta ikindi.
Yagize ati “Mu gihe uzakora cyane rimwe na rimwe uzagira ikibazo bizanagire ingaruka ku buzima bwawe.”
Ku byerekeye iterambere ry’u Rwanda, Umukuru w’Igihugu yabwiye abitabiriye iyi nama ko ibipimo byagaragajwe bitabayeho ku bw’impanuka ahubwo byatewe no gukoresha imbaraga, ari nabyo byarufashije kuva mu buzima bubi rukagera aho ruba ahantu hatanga icyizere.
Yavuze ko ibi byabayeho kubera uruhare n’imbaraga z’Abanyarwanda n’abafanyabikorwa, aho buri wese mu bushobozi bwabo bafatanyije n’u Rwanda.
Umukuru w’Igihugu yavuze ko abantu badakwiriye gukoresha ibishobora kubangamira ndetse ko politiki y’ivangura igomba kubonwa nk’ikintu kibi.
Yatangaje ko ubu igishyirwa imbere ari uguhindura ubuzima n’igihugu harebwa ahazaza, kwigira ku masomo akomeye no kwigira ku bandi.
Mu bijyanye no guteza imbere ishoramari mu gihugu, Umukuru w’Igihugu yavuze ko hashyizweho uburyo bwose bufasha umushoramari wumvaga yajya ahandi aho kuza mu Rwanda.
Yagize ati “Twagombaga kwishyira hasi ku nkweto z’umushoramari uvuye hanze, umwe wagombaga kuvuga ngo, aho kujya mu Rwanda kubera iki ntajya mu kindi gihugu, twe rero twashyize mu mwanya ibintu aho umushoramari wo hanze ufite amahitamo yahitamo kuza kutureba.”
Yakomeje ati “Turashaka ko muza mu Rwanda mukumva mutunganiwe kandi mukaba mufashwe neza mu ishoramari ryanyu.”
Ku birebana n’umurage we, Perezida Kagame yagize ati “Ntabwo njya ntekereza ku murage wanjye, nkoresha ubushobozi bwanjye bwose ku cyo mba ndi gukora, nkagerageza uburyo nshoboye ngo ntange ibyo mfite, ibitekerezo byanjye biri mu kuvuga icyo ngomba gukora kandi neza.”
Mu bihe bitandukanye Perezida Kagame yakunze kwakira amatsinda y’abagize YPO i Kigali ndetse akitabira ibikorwa by’uyu muryango bitegurwa ku Isi yose.
Itsinda rya YPO riheruka gusura u Rwanda mu Ugushyingo 2018, ubwo abagera kuri 80 baturuka mu Bubiligi, Amerika, Monaco, Luxembourg, Lebanon, u Bwongereza, Kenya n’abo mu Biyaga Bigari barimo abo mu Rwanda, Uganda, Burundi, RDC na Sudan y’Epfo, bahuraga na Perezida Kagame.
Icyo gihe Perezida Kagame yababwiye ko atagihangayikishijwe n’ahahise cyangwa ahazaza h’u Rwanda, ahubwo ikimuraje ishinga ari uburyo ibimaze kugerwaho byasigasirwa bikaramba.
Yavuze ko politiki nziza ikwiye gusigasirwa kimwe n’ibikorwa bituma buri Munyarwanda aha agaciro mugenzi we, kugira ngo hirindwe gusubira mu bihe byaranze amateka y’u Rwanda, aho umuntu yabonaga umuturanyi we cyangwa uwo bakorana nk’umwanzi.
Mu 2003, YPO yahaye igihembo Perezida Kagame cyitwa Global Leadership Award, kubera imiyoborere yahinduye ubuzima bw’Abanyarwanda, ibyo bikagaragarira ku kwimakaza amahoro n’ikigero cy’iterambere mu bukungu n’imibereho myiza yabagejejeho.