Babivuze ukuri koko ngo nta nkumi yigaya! Maze kumva Simeon Musengimana washinze Radiyo Ijwi rya Rubanda yihanukira agatuka Serge Ndayizeye umunyamakuru wo kuri Radiyo Itahuka, nifashe ku gahanga ariko nasanze mu bantu batemera rimwe na rimwe itukana rya Simeon Musengimana ngomba kugira icyo mvugo ku mvugo nyandagazi ye nako ibitutsi njye ku giti cyanjye ntakunze.
Hari bamwe nka Ngarambe Joseph na Musonera numvise bishimira ibitutsi bya Simeon ndetse nkaba nakuye aya majwi ya Simeon kuri ya radiyo yabo isigaye ikora rimwe na rimwe aruko imana yabishatse. Gusa mbere yo kugira icyo mvuga, ndabasabye namwe mubanze mwumve ibyo bitutsi bya Simeon atuka Serge:
Birashoboka ko Simeon Musengimana yibwiraga ko abantu bose bazumva kimwe nkawe ko kugereranya Serge Ndayizeya nk’ akana k’ inguge atari ugutukana? Ariko njye siko nabyumvise. Uruzi niyo amugereranya na kana k’intare. Ubuse uwabaza abanzungu rimwe rimwe bagereranya twe abirabura nk’inguge guhitamo hagati ya Simeon na Serge usa n’inguge bahitamo nde? Rwose Simeon mbere yo kuvugishwa kuri Radiyo yawe wihisha inyuma ugatuka n’abatagutuka ujye ubanza ugaragure ururimi rwawe inshuro 5 mu kanwa.
Njyewe umuntu wese urwanya Kagame na FPR ndamushyigikira ariko iyo numvise abantu nka ba Simeon bitwako ari abasangirarugendo batuka abo dufatinije urugamba mba numva ari ugutiza umwanzi umurindi. Ngaho Simeon arihanukiriye atutse umukambwe Condo Gervais abantu batari bacye bemera, amuvuyeho atutse Serge Ndaziyezeye n’abandi ntarondogoye ubwo aba yumva niba batamushubije yibwira ko hari icyo abarusha? Njye rero nasanze ntaviramo aho kandi Simeon nushaka nanjye uzantuke kuko niba ushaka ko twivuruguta mu byondo ni wowe uzabivamo usa n’ingurube!
Ntawe ukubujije gutukana ariko umenye ko aho uburenganzira bwawe burangirira ari naho ubw’abandi butangirira. Uzihisha inyuma yiyo radiyo yawe natwe twihishe inyuma y’ibinyamakuru bindi no kuri Youtube tukugerere mu kebo nkako ugereramo abo utuka. Uzi ikinyarwanda natwe turakizi, uzi ibitutsi natwe turabizi kandi icyo nakubwira nuko ibitutsi byacu aribyo bizajya bigera kuri benshi kurusha ibyawe.
Mumbabarire kuba nari ntandukiriye intego yacu yo kurwanya igitugu cya Kagame na FPR ariko nasanze ntakwihanganira ibitutsi bya Simeon Musengimana bimeze nkiby’ abashumba baragiye inka. None se basangirarugendo reka mbibarize akabazo, abasirikari bari kurwanya umwanzi umwe barasa mu cyerekezo kimwe haramutse havuyemo umwe agatangira kurasa inyuma cyangwa iruhande ahari abandi basirikari bari kurwana urugamba rumwe, mwabigenza gute? Mwareka uwo musangirarugendo akabarasaho mukicecekera cyangwa mwamubuza ndetse yakwaka nawe mukamurasa maze mugakomeza urugamba? Wenda uru rugero ntanze hari abararwumva nabi ariko ndizera ko icyo nshaka kumvisha abenshi mwacyumvise.
Simbujije Simeon kuvuga ibyo ashaka nibyo atekereza ariko rimwe na rimwe hagambo kuboneka umwe muri twe umusubiza bitavuze ko ari ugushaka kumucecekesha. Ntabwo abantu tuzatekereza kimwe kuko nkeka ko u Rwanda abenshi twifuza ari urazaba rurimo abantu nka ba Simeon batukana hakagira n’abandi nkanjye babasubiza ariko twese tugaha mu ngo zacu ntawe udukubise agafuni. Niba hari aho ndengeye Simeon akajyana mu rukiko cyangwa nanjye nakumva antutse agakabya nkamujyanayo maze ubutabera akaba aribwo budukiranura. Harakabaho demokarasi n’ubwisanzure kandi twese tuzatsinda.
Edouard Kalimunda
Umukunzi wa Rugali