Nakumatt Rwanda iri mu gihombo. Kagame yakenesheje Abanyarwanda ku buryo nta bushobozi bwo guhahira mu isoko nka Nakumatt . Isoko rihahirwamo na Kagame n’agatsiko ke ryakunguka rite koko?
Sosiyete ikora ubucuruzi ya Nakumatt Rwanda Ltd, yatumiye abo ibereyemo imyenda bose kuri uyu wa Kane, ngo barebe amafaranga ibarimo ndetse banaganire ku buryo bwakoreshwa mu kubishyura.
Iki kigo gifite amaguriro atandukanye mu Rwanda, muri Mata uyu mwaka Urukiko rw’ubucuruzi rwa Nyarugenge rwagishyiriyeho ubuyobozi bushya bw’agateganyo, nyuma y’uko kigaragaje ko cyagize igihombo ku buryo kidafite ubushobozi bwo kwishyura amadeni kibereyemo abantu batandukanye.
Kayiranga Sebakara Gaspard yagizwe umucungamutungo w’agateganyo w’igihombo ndetse urukiko rusaba abashinzwe imicungire ya Nakumatt kumuha amakuru yose akeneye, n’abo iri guriro ribereyemo amadeni bakamugezaho ibibazo byabo bundi bushya.
Nyuma yo guhura n’abo Nakumatt ibereyemo imyenda, haragenwa ubuyobozi bw’agateganyo, ibishobora kwinjizwa, abakozi b’amashami ya Nakumatt, ibizahabwa abo babereyemo imyenda ndetse n’abafatanyabikorwa.
Inama ibera mu Mujyi wa Kigali kandi iraganira no ku zindi ngingo zirimo kureba uko abafitiwe imyenda bakishyurwa ndetse bagakomeza guha iri guriro ibicuruzwa na serivisi.
Mu nama yahuje abagize Inama y’Ubutegetsi ya Nakumatt tariki ya 8 Mutarama nibwo bemeranyije kumenyesha urukiko ko iri gururiro ryaguye mu gihombo. Ni nyuma yo gusuzuma imiterere y’ibitabo by’imari by’umwaka wa 2015 aho ryahombye miliyoni 152.99 z’amafaranga y’u Rwanda, mu 2016 igihombo kikagera kuri miliyoni 554.83 Frw.
Inama y’Ubutegetsi ya Nakumatt yagaragarije urukiko ko ibereyemo imyenda ibigo bibiri birimo Hotpoint Rwanda Ltd ideni rya miliyoni 167.4 z’amanyarwanda na Shoppers Distributors Ltd irimo miliyoni 19.1 Frw.
Kugaragaza ko ibereyemo imyenda ibigo bibiri gusa ariko ntibyashimishije abandi bayigurije amafaranga barimo nka I&M Bank igaragaza ko Nakumatt iyifitiye ideni rya miliyari imwe y’amanyarwanda.
Ibindi bigo Nakumatt ibereyemo amadeni ni Pearl Enterprise Ltd ifitiwe miliyoni 20 z’amanyarwanda na COOPAC Ltd ibereyemo miliyoni 14.7 Frw. Ayo ni amafaranga y’ibicuruzwa bitigeze byishyurwa.
Ibibazo by’ubukungu butifashe neza muri Nakumatt yatangiye gukorera mu Rwanda mu 2008, bije bikurikira ibyavuzwe mu mashami y’iri guriro muri Tanzania na Uganda ndetse no muri Kenya ari naho rikomoka.
IGIHE