Kirehe: Inkuru y’umugabo bivugwa ko arya inzoka ikomeje gutangaza abantu. Abaturanyi ba Yozefu bavuga ko arya inzoka. Umugabo witwa Yozefu wo mu karere ka Kirehe aravugwaho kurya inzoka. I burasirazuba – Mu mudugudu wa Bwiza Akagari ka Cyamigurwa mu murenge wa Mushikiri umugabo witwa Yozefu Ngerageze abantu bo muri aka gace bavuga ko arya inzoka, ibintu bidasanzwe aha iwabo na hose mu Rwanda.
We ariko avuga ko atazirya, gusa ngo arazifata akazikura amenyo akazireka zikagenda. Ariko ngo hari impiri yishe arayibaga yishakira uruhu rwayo ngo yikoreremo ikofi. Abaturanyi ba Yozefu Ngerageze bavuga ko ahora ahiga inzoka akazifata akazibaga akazotsa akarya imihore yazo.
Uyu mugabo asa n’utuye ahitaruye abandi ku musozi w’umukenke mwinshi, umunyamakuru yaramusuye yemera kumuganiriza, amwemerera ko akunda gufata cyane inzoka ariko atazirya.
Yozefu ati “Reka barambeshyera sindya inzoka.”
Ngerageze Yozefu yararimo kwereka Umunyamakuru uburyo akoresha (Technique) afata inzoka nzima.
Yozefu ariko yemereye Umunyamakuru ko ari umuhanga cyane mu kuzifata ari nzima aho zikunze kuza mu mukenke ndetse ngo hari impiri nini yafashe arayibaga. Ati “Nishakiraga uruhu rwo gukoramo ikofi.”
Iyi niyo kofi Ngerageze yeretse umunyamakuru yakoze mu ruhu rw’impiri yafashe.
Arakomeza ati “Njya nzifata kenshi ari nzima ndayubikira igenda cyangwa ihagaze nkayifata nyiturutse inyuma, wirinda kuyifata k’umurizo kuko yaguhitana, nyifata munzasaya nkayikanda ubundi ikasama nkafata ibuye nkayikura amenyo…. Icyo gihe rwose niyo washaka wayitamika urutoki kuko ntiyabasha kukurya, ubundi nkayireka ikagenda.”
Umuntu uturanye na Yozefu Ngerageze wa hafi ari nko ku birometero bibiri uvuye iwe, bo bemeza cyane ko inzoka ariyo mafunguro ye.
Ngerageze kumugeraho byagoye umunyamakuru kubera udusozi atuyemo kandi twa wenyine.
Umwe mu baturanyi be w’umugore yagize ati “Numvaga kenshi bavuga ko Ngerageze arya inzoka nkagirango barabeshya, rimwe naciye hariya ngiye guhinga nuko arampamagara ngo nze ndebe icyo ari gukora nsanga ari kubaga inzoka nini cyane y’impiri mubaza niba ari buyirye arambiwra ati ndayirya nyine…… njye ndabizi neza ko arya inzoka rwose.”
Valens Mugisha Umukuru w’umudugudu wa Bwiza avuga ko Ngerageze nawe koko ajya abyivugira ko arya inzoka ndetse ngo bigeze kumutumira mu nama rusange abaturage bamusaba kureka uwo muco mushya aha iwabo.
Mugisha ati “Najyaga numva kenshi abaturage bavuga arya inzoka ariko nawe ubwe ajya abyivugira nkiyo ari hano mu mudugudu.”
Valens Mugisha umuyobozi w’umudugudu Ngerageze atuyemo nawe avuga ko uyu mugabo arya inzoka.
Kurya inzoka ntibibujijwe n’amategeko y’u Rwanda gusa ntibisanzwe mu muco nyarwanda ari nayo mpamvu henshi bigifatwa nk’ikintu kidasanzwe.
Aka gace ka Kirehe ni agace gashyuha cyane ari nayo mpamvu bivugwa ko kabamo n’inzoka nyinshi.
Ngerageze Yozefu yagiranye ikiganiro kirambuye n’umunyamakuru w’umuseke.
Src: Umuseke
– See more at: http://umusare.net/?Kirehe-Inkuru-y-umugabo-bivugwa-ko-arya-inzoka-ikomeje-gutangaza-abantu#sthash.bVtEIxrn.dpuf