Site icon Rugali – Amakuru

Iri tekinika rya DMI ya Kagame riteye ubwoba!

Nagambanye na basaza banjye twica umugabo wanjye kuko yancaga inyuma. Umugore witwa Shanita na basaza be babiri umwe witwa Olivier undi akitwa  Francois beretswe itangazamakuru kuri uyu wa Kabiri nyuma yo gufatwa na RIB bakurikiranyweho kwica Callixte Ndahimana wari umugabo wa Shanita. Shanita avuga ko mugabo we yamucaga inyuma cyane biza kumutera umutima mubi wo kumwicisha afatanyije na basaza be.

Uyu mugore wari ufitanye na Ndahimana abana babiri avuga ko umugabo we yakundaga indaya cyane ndetse ngo ubwo yapangaga umugambi wo kumwica nabwo yari azivuyemo.

Ngo we na basaza be babiri bamwishe ku Cyumweru mu gitondo kandi ngo yari yaraye mu ndaya ataha bukeye.

Ati: “ Umugabo wanjye yari yarananiye ajya mu bagore kenshi kandi nkamusaba ko yabireka ntanyumve. Mu minsi ishize nabwo namufashe asambana n’umukozi wacu wo mu rugo.”

Uyu mugore ukiri muto avuga ko umugabo we Callixte Ndahimana hari n’undi mugore yari yarubakiye inzu akajya ajyayo.

Abanayamakuru bamubajije uko byaje kugenda kugira ngo ategure umugambi wo kumwica, undi avuga ko yabimuganirizagaho amusaba kubireka undi akinangira.

Nyuma ngo uyu mugore yaje kubiganirizaho basaza be bameranywa ko bazamufasha ‘gukora icyo aricyo cyose ikibazo kigakemuka.’

Ati: “ Nazabaga umugabo nawe akambwira ko amfitiye umugambi utari mwiza.mufitiye gahunda itari nziza.  Nabonaga nta heza hanjye nuko bintera umutima mubi.”

Musaza we mukuru witwa Francois asanzwe ari umushoferi avuga ko mushiki wabo yabasabye kuza bagashyira umugambi wabo mu bikorwa.

Ngo hari ku Cyumweru. Murumuna we muto yinjiye afata uwo mugabo amupfukisha umusego mu maso undi ashatse kubarwanya mukuru we( Francois) amutera icyuma mu ijosi.

Nyuma yo kwica Callixte Ndahimana bamushize mu modoka bayisohora mu gipangu bayisiga hanze barayikinga barigendera.

Umuvugizi wa RIB ku rwego rw’igihugu Modeste Mbabazi avuga ko amakuru akimenyekana bahise batangira iperereza baza kubona ibimenyetso bibaganisha kuri bariya bantu.

Kuri uyu wa Mbere nibwo bafashwe.

Mbabazi asaba abashakanye n’abandi banyarwanda muri rusange kwirinda amakimbirane yavamo inzangano ziganisha ku gukora ibyaha ahubwo ugize icyo apfa n’undi bakiyunga mu miryango cyangwa ahandi aho kugira ngo bicane.

Uyu mugabo avuga ko ariwe witereye Callixte icyuma mu ijosi

Uyu yiyemereye ko ariwe watwaye umurambo wa nyakwigendera mu modoka bamaze kumutera icyuma

Bose ubu bari mu maboko ya RIB ejo ikazabashyikiriza ubushinjacyaha

Umugabo we bamusanze mu modoka yapfuye

PREVIOUS ARTICLE

https://www.ibisigo.com/nagambanye-na-basaza-banjye-twica-umugabo-wanjye-kuko-yancaga-inyuma

Exit mobile version