Site icon Rugali – Amakuru

Nabonibo, umuhanzi wa ‘Gospel’ mu Rwanda, ni ‘umutinganyi’ witeguye kubana n’abatabyakira

Albert Nabonibo, umuhanzi w’indirimbo ziririmbirwa Imana, yagiye ku mugaragaro yemeza ko akora imibonano mpuzabitsina n’abandi bahuje igitsina gabo, avuga ko azi neza ko abenshi babyakira nabi ariko ntakundi yabigenza.

Abaryamana bahuje ibitsina bakunze kwita ‘Abatinganyi’ ni ibintu biriho no mu Rwanda ariko umuco utemera, ibi bituma ababikora bafatwa nk’abadasanzwe ndetse hato na hato bagahohoterwa mu buryo bunyuranye.

Abenshi muri bo mu Rwanda bahitamo guceceka no guhisha uko bateye mu ‘rukundo’, naho abakundana badahuje ibitsina bo barisanzura mu kwerekana amahitamo yabo.

Amategeko mu Rwanda ntabwo ahana abahuza ibitsina b’igitsina kimwe, ariko ntabwo yemera gushyingira abakundana baba bifuje kubana ari ab’igitsina kimwe.

Umugabo w’umutinganyi arashaka kuba Perezida wa Amerika
Impunzi zo mu Rwanda, u Burundi, Kongo… z’aba LGBT mu kaga i Nairobi
‘Amakenga’ ku guhezagira abubakanye basangiye ibitsina mu rusengero
Bwana Nabonibo yabwiye BBC ko uko ateye mu bijyanye n’imibonano mpuzabitsina atari ibintu yize ari mukuru, ko ahubwo uko yagiye akura yagiye yisanga ari ko ameze, akunda abo bahuje igitsina.

Bwana Nabonibo wavukiye ku Kacyiru mu mujyi wa Kigali avuga ko nta na rimwe yigeze akundana n’abakobwa mu mabyiruka ye.

Ubutinganyi mu madini ni ‘sakirirego’ (sacrilège)
Umuririmbyi w’indirimbo z’Imana ukorana imibonano mpuzabitsina n’uwo bahuje igitsina, ni ikintu kidasanzwe kumva mu Rwanda.

Amadini menshi mu Rwanda avuga ubutunganyi nk’icyaha gikomeye kandi kidasanzwe. Bwana Nabonibo akunda gusenga kandi ni umuhanzi w’indirimbo z’Imana, avuga ko mu nsengero naho abameze nkawe bahari.

Ati:”Barahari benshi ndetse cyane ahubwo! N’uko abantu batinya [kwigaragaza] kubera imyumvire itandukanye n’umutekano wabo, ariko barahari benshi cyane no mu rusengero barimo kuko ni ubuzima busanzwe”.

Kuki yemeye kuvuga uwo ari we?
Bwana Nabonibo w’imyaka 35 avuga ko igihe cyose yabayeho abihisha ariko ubu yumva igihe kigeze kandi yumva ko abantu bakwiye kubona ko ari ibintu biriho kandi bisanzwe.

Ati: “Numva n’abandi bameze nkanjye badakwiye kugira ubwoba, bakwiye kumva ko ari abantu nk’abandi”.

Bwana Nabonibo avuga ko azi neza ko hari benshi batabyakiriye neza ndetse hari abatangiye kumwibasira, ariko ngo nta yandi mahitamo uretse kubana na bo.

Ati: “Harimo abagutuka, ngo uri ikigoryi, wataye ubwenge, wasaze! Hari n’ababyakira bacye, nkanjye mfite umuvandimwe wanjye wabyakiriye, tubiganiraho akantera na ‘courage'”.

Bwana Nabonibo avuga ko nubwo azi neza ko ashobora kutongera gutumirwa kuririmba, ariko we azakomeza gusohora indirimbo z’Imana kandi agakomeza ubuzima.

Ati: “Byanze bikunze umuntu azabaho, abazabyakira bazabyakira abatazabyakira na bo bazajya bagira ukundi babigenza nta kundi nabigenza kuko sinacika mu bantu, ni ikintu cyo kurwana nacyo buri munsi”.

Exit mobile version