Ubwo numvaga ko bafunze Idamange yvonne Iryamugwiza, narimpuze maze nti ndaza kumva ibyo yavuze. Naje kubyumva nsanga harimo ibintu bimwe mpora mbabuza. Mbonye ibyo bamushinja ndavuga nti noneho ba bana bazi ubwenge. Nabuze aho mpera ngo nyagire/kuyaga uriya mucikacumu uri mukaga.
None rero ndabona batugaruriye umuvandimwe Idamange. Ndashima byimazeyo, umujinga wese waharaniye kumushyiraho uruscyo, akazana iki cyaha cya gatatu, akadusubiza ijabo n’ijambo, ngo tuvuganire abacu bashinyagurirwa, bateshejwe kuruhukira mu mahoro na leta, ibadandika nkaho ari ibiro by’umunyu n’amasukali muri za etageres.
Nabibutsa ko leta yakoze jenoside, igomba gushinjwa amakosa ikora yo gukora jenoside ikagereka ho no gushinyagura. Abayobozi bamwe bakoze jenoside, ababasimbuye barashinyagura. Ikigo cya leta CNLG, cyongeraho na cyo gushinyagurira abarokotse. Ngo utatse ababaye ni umugome ndetse arenze umujenosideri. Ntabwo mvuze
Bizimana, mvuze CNLG, ikigo cya leta. Kuko leta itigeze ihinyuza ibyo Bizimana yavuze ngo yubahishe ikiremwamuntu.
Iki ni icyaha gikomeye leta yakoze inyuze mu bushinjabyaha bwayo. Gihanaguye ibyo Idamange yakoze.
Ba Sintabeba rero ubu mutangiye kwitegurira payback. Niba ntabuhanga mu gutegura iyi bomb mwiteze, murawunywa.
Ange Ingabire, be careful! Aba bantu baba bazanye aya matiku, ni abantu basigingiye bakiri bato, bakurira mu bibazo, bagira n’ibyago banga kumenya Imana ngo bajijuke bajye bashyira mu gaciro. Bene ibi byo kwisaza, nta bwenge buba burimo. Ntibaba bari gufasha leta ahubwo baba bari kuyiciraho iteka.
Icyo duharanira ni uko ibintu bigenda neza, iyi nzibacyuho ntimere nk’iya Sindikubwabo. Ikibabaje, ndeba hirya nkareba hino nkabona nta n’umwe ushaka amahoro. Ibiri amambo ni jye jyenyine udashaka ko ariya maraso nahanuye asohora.
Ange witonde utazabigwamo kandi narakuburiye, mwana wanjye!
Thomas Sankara