Site icon Rugali – Amakuru

Na Rwigema bamwica ntibyabujije urugamba rwa FPR gukomeza! Kwica Gen Mudacumura ntacyo bihindura ku rugamba rwa FDLR

Rwanda: Ese urupfu rwa Lt. Général Sylvestre MUDACUMURA rukemuye ikibazo cya FDLR?

Mu gitondo cyo kuri uyu wa gatatu taliki ya 18/09/2019 nibwo amakuru y’urupfu rwa Lt. Général Sylvestre MUDACUMURA yatangiye kuvugwa ku mbuga nkoranyambaga. Mu masaha ya nyuma ya saa sita kuri uyu wa gatatu nibwo umuvugizi w’ingabo za Congo FARDC Général Léon-Richard Kasonga yatangarije itangazamakuru mpuzamahanga urupfu rwa “Lt. Général Sylvestre Mudacumura.

Kasonga yagize ati: “Yishwe (Lt. Gén.Mudacumura) n’ingabo zacu. Yarashwe mu ijoro ryo kuwa kabiri taliki ya 17 rishyira kuwa gatatu taliki ya 18 Nzeri ari mu karere ka Bwito gaherereye muri Rutshuru, mu ntara ya Kivu y’amajyaruguru.”

Gén. Kasonga yavuze ko urupfu rwa Mudacumura ari ubutumwa buhawe imitwe yose yitwaje intwaro iri mu burasirazuba bwa Congo; akaba asaba iyo mitwe yose gushyira intwaro hasi cyangwa se igashirira ku icumu! Lt. Gén. Sylvestre Mudacumura akaba yari umugaba mukuru w’ingabo za FDLR. Igihugu cya leta Zunze Ubumwe z’Amerika kikaba cyari cyarashyiriyeho igihembo cya miliyoni 5 z’amadolari umuntu wese uzashobora kwica Mudacumura!

Kuva aho Tshisekedi yemerejwe kuba umukuru w’igihugu cya Congo yahise agirana ubushuti budasanzwe na Paul Kagame maze biyemeza kuvanga ingabo z’inkotanyi n’ingabo za Congo FARDC kugirango bice impunzi zose z’abanyarwanda zarokotse ubwicanyi bw’inkotanyi ziri ku butaka bwa Congo.

Umusaruro uvuyemo akaba ari urupfu rwa Lt. Gén. Sylvestre Mudacumura. Nyuma y’urupfu rwa Mudacumura igihugu cya Congo, Amerika na Paul Kagame bakaba bari kubyinira ku rukoma ariko ikibazo abantu benshi bakomeje kwibaza ni ukumenya niba urupfu rwe ruvuze ko FDLR ivuyeho burundu!

Lt. Gén. Mudacumura aguye ku rugamba rwo kurwanira uburenganzira bwe ndetse n’ubw’abanyarwanda benshi bagizwe impunzi n’inkotanyi bakaba badafite uburenganzira bwo kugera mu gihugu cyabo. Mudacumura yanze kuba ingaruzwamuheto akaba apfuye gitwari.

Kwica Mudacumura ntabwo birangije ikibazo cy’impunzi z’abanyarwanda, cyangwa se akarengane abanyarwanda bari gukorerwa n’ingoma ngome ya Paul Kagame. Urupfu rwa Mudacumura ruzereka Kagame, Abanyamerika na Congo ko kwica abantu bidashobora guhagarika urugamba rwo kurwanya ingoma ngome ya FPR-Kagame.

Imana imuhe iruhuko ridashira.

veritasinfo.

Exit mobile version