Site icon Rugali – Amakuru

Na Mobutu yarazifite, ubu arihe? -> RDF yungutse ingabo nshya z’umutwe wihariye (Amafoto)

Igisirikare cy’u Rwanda cyungutse ingabo nshya z’umutwe wihariye (Special Force) kuri uyu wa 21 Ukuboza, nyuma y’amezi 11 zihabwa imyitozo yihariye mu kigo cy’imyitozo ya Gisirikare i Nasho mu Karere ka Kirehe.

Umugaba w’Ingabo zirwanira mu kirere, Maj. Gen. Charles Karamba, yabibukije ko inshingo nyamukuru y’abasirikare ari ukurinda igihugu umwanzi, uba ufite intego yo guhungabanya amahoro n’umutekano gifite.

Maj. Gen. Karamba yababwiye ko guhabwa imyitozo ari kimwe ariko ikiba gikenewe ari ukuyishyira mu bikorwa, kurusha uko babitojwe.

Ati “Igitandukanya RDF n’abandi ni umuco w’ingabo zacu utatwemerera gutsindwa ahubwo ukadushishikariza kuba indashyikirwa mu byo dukora byose.”

Yabasabye ko umurava bagaragaje berekana imyitozo bahawe, bagomba kuwugumana, bakanawugaragaza igihe basabwe kurinda ubusugire bw’igihugu cyangwa igihe bagiye mu butumwa.

Muri uyu muhango, hashimiwe abasirikare batatu bagaragaje neza ibyo batojwe kurusha abandi, barimo Lt. James Kamanzi.

 

 

 

Imyitozo izi ngabo zahawe yamaze amezi 11 ikorerwa i Nasho

 

U Rwanda rwungutse ingabo nshya z’umutwe wihariye

 

Umugaba w’Ingabo zirwanira mu kirere, Maj. Gen. Charles Karamba ashimira ingabo zahize izindi mu myitozo

 

Exit mobile version