Minisitiri w’ubuzima muri Congo Kinshasa yemeje kuri uyu wa kabiri ko habonetse umurwayi wa mbere muri iki gihugu ufite coronavirus.
Radio Okapi y’umuryango w’abibumbye muri Congo isubiramo amagambo ya minisitiri w’ubuzima Eteni Longondo avuga ko uwo ari Umubiligi ubu wahise ashyirwa mu kato.
Ati: “Ndashaka kubwira abaturage ba Congo ko muri iki gitondo (kuwa kabiri) twabonye umurwayi wa mbere ufite coronavirus.
Ni Umubiligi umaze iminsi aje ino twariho dukurikirana. Ibizamini bya laboratoire byemeje ko afite iyi ndwara”.
Ministiri Longondo yatangaje ko uyu muntu yageze mu gihugu agaragara nk’udafite ikibazo cy’ubuzima ariko bakamusuzuma.
Yatangaje ko hafashwe ingamba kugira ngo abantu bose babonanye nawe basuzumwe kandi bashyirwe mu kato mu kurinda ko iyi ndwara ikwirakwira.
DR Congo ibaye igihugu cya 11 kibonetsemo coronavirus, aho yabonetse henshi mu bantu bavuye mu bihugu by’Uburayi na Aziya.
Bwana Lonondo yasabye Abanyekongo kudakangaranywa n’iyi nkuru, ahubwo “bafata ingamba z’isuku, kutegera umuntu ukorora, gukaraba intoki kenshi no kwivuza igihe bumvise ibimenyetso”.
BBC