Umunyarwandakazi Diane Shima Rwigara amaze gutangaza ko aziyamamariza umwanya w’umukuru w’igihugu mu matora ateganyijwe kuzaba mu kwezi kwa munani uyu mwaka. Diane Rwigara w’imyaka 35 yavuze ko arajwe inshinga no guca icyo yise akarengane ,ihohoterwa no kubuza abaturage ubwisanzure ngo anenga ubuyobozi buriho mu Rwanda.
Mu kiganiro yagejeje ku mbaga y’abanyamakuru ,Diane Shema Rwigara yibanze cyane ku mpamvu yiyemeje kwiyamamaliza umwanya w’umukuru w’igihugu mu Rwanda:
Avuga kandi ko abona mu Rwanda hakiri ikibazo cy’ubwisanzure aho udahuje ibitekerezo na reta ngo atarebwa neza yemeza ko agomba kubihindura.
Yagize ati:
“Politiki idaheza iha buri wese uburenganzira bwo kugaragaza ibitekerezo bye .kutumva ibintu kimwe na reta ntibibe icyaha cyakagombye gutuma umuntu ahohoterwa,ati nta terabwoba uwavuze ibitagenda azashyirwaho n’ubuyobozi bwanjye”
Diane Shima Rwigara w’imyaka 35 y’amavuko. Ni umukobwa wa nyakwigendera Rwigara Assinapol, umunyemari ukomeye wapfuye mu myaka 2 ishize, azize ‘impanuka y’imodoka’ nk’uko igipolisi cy’u Rwanda cyabitangaje.
Ariko umuryango we wanze kwmera ibyatangajwe na polisi, uvuga ko yazize impamvu zishingiye kuri politike.
Mu bibazo byinshi yabajijwe n’abanyamakuru harimo ikibazo cy’uko yakunze kugaragaza ko umuryango we utemeranya na reta ku by’urupfu rwe, yemeza ko ibi byose biri mu byamuteye imbaraga zo gushaka umwanya w’umukuru w’igihugu.
Diane Rwigara abaye umunyarwanda wa gatatu nyuma y’abandi babiri bari imbere mu gihugu bamaze gutangaza ko bifuza kwiyamamariza umwanya wa Perezida w’u Rwanda mu matora azaba mu kwezi kwa munani uyu mwaka.
Abandi ni Mpayimana Philippe ndetse na Franck Habineza wo mu ishyaka rirengera ibidukikije.
Perezida Paul Kagame watowe bwa mbere mu mwaka wa 2003, byitezwe cyane ko aziyamamaza mu matora.
Mu kwezi kwa Cumi na Kabiri 2015, mu Rwanda bahinduye itegekonshinga ryemerera perezida gutegeka manda ebyiri z’imyaka irindwi.
BBC