Uwo mugore wagaragazaga imyitwarire nk’iy’umuntu wahaze agacupa , mu gitondo cyo kuri uyu wa gatanu, ubwo yanyuraga muri gare ya Nyabugogo agenda adandabirana, abantu bahise bamushungera ari uruvunganzoka maze bamuha urw’amenyo rubura gica.
Abantu wabonaga bumijwe n’imyitwarire ye
Si ugusinda gusa byateye abantu kumushungera, ahubwo wabonaga ko abasore bamwe na bamwe batangazwaga n’imyambarire ye nubwo ku rundi ruhande hari bamwe batabibonaga nk’ikibazo.
Nubwo yageragezaga kwihagararaho yiyama abari kumukurikira bamukomera aho yanyuraga hose, byaje gufata indi ntera kuko abantu bahuruye ari benshi biza gutuma abashinzwe umutekano muri gare bamubakiza abona kuhava
Ubusanze muri gare ya nyabugogo hakunze kurangwa umuco utari mwiza kuri bamwe mu rubyiruko rukorera muri gare rwagati, uwo muco ni uwo kuvugiriza induru abakobwa ndetse n’abagore, bahanyuze bambaye imyambaro igaragaza bimwe mu bice by’imibiri yabo by’ibanga.
Ibi bikaba bidakunze kuvugwaho rumwe, aho hari abavugako kwambara myambaro nk’iyo ari uguta umuco, abandi bakavuga ko ari uburenganzira bw’umuntu kwambara uko ashatse.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa gatanu, umugore yashungerewe ndetse ahabwa urw’amenyo n’abahisi n’abagenzi, ubwo yanyuraga muri gare ya Nyabugogo, aza gutabarwa n’abashinzwe umutekano.

Source: Umuryango.rw