Abacururiza mu isoko ry’akarere ka Gicumbi baravuga ko bahangayikishijwe n’ubujura burikorerwamo kandi isoko ririnzwe n’Akarere ariko ngo iyo batanze ikirego, akarere kabategeka kwicungira ibyabo.
Aba bacuruzi bo babona iki kibazo nk’ikidasanzwe bakavuga ko ubu bujura bumaze gufata indi ntera kuko ngo ababiba bafungura ibisima babikamo ibicuruzwa byabo bamara gutwara ibyabo bagafunga neza.
Niyobyose Fils ni umwe mu bacururiza muri iri soko aragaruka ku mayobera abona mu iyibwa rye: “mu mpera z’Ukwezi kwa Kane nibwo nibwe, nasize mfuze igisima neza ndataha ariko nagiye kugaruka nsanga bahondahonze n’imisumari bayikuramo (imyenda) barongera barakinga neza. Ukibaza ukuntu umujura amena sima kandi aba Dasso bahari ntibumve”.
Aba bacuruzi batunga agatoki Dasso ko yaba ariyo igira uruhare mu kwiba ibyabo bavuga ko n’akarere kabatererana iyo babagejejeho ikirego kuko ngo bababwira kujya kuri polisi mu gihe bo bumva byabazwa abacunga umutekano w’iri soko.
Undi mucuruzi waganiriye na Makuruki.rw yavuze ko akarere kakabaye kabashakira ibigo bifite ubushobozi bwo gucunga umutekano w’ibyabo bagafatanya kubishyura maze ibicuruzwa byabo bikagira umutekano na bo ntibakomeze gukorera mu gihombo.
Ubuyobozi bw’isoko na bwo buvuga ko bwagiye bukorana inama n’ubuyobozi bw’akarere ka Gicumbi bugasaba ko isoko ryashakirwa ikigo gishinzwe umutekano ariko kugeza ubu ngo ntibirakorwa.
Umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi wungirije ushinzwe ubukungu, Muhizi Jules Aimable avuga ko basabye abacururiza muri iri soko kwishyira hamwe bakishakira uburyo bubanogeye bwo kwicungira umutekano kuko ngo Leta itanga inkunga y’umutekano ariko buri muturage agomba kuba nyambere mu kwicungira ibye dore ko we anavuga ko umubare w’aba DASSO udahagije.
Muhizi yagize ati: “ntabwo dufite Dasso ihagije ku buryo twayishinga umutekano w’iri soko, nk’ubu kugeza ubu harara aba Dasso batatu kandi isoko ni rinini cyane. Rero nibishakire abantu bizeye babihembere babacungire ibyabo cyangwa na bo ubwabo bajye basimburana bakore irondo”.
Ikibazo cy’ubujura muri iri soko kimaze igihe kitari gito. Abaricururizamo bakaba bakunze gutunga agatoki DASSO ari na zo ziririnda ko zigira uruhare mu kwibwa kwabo, Ubuyobozi bw’Akarere bwo bubona abaricururizamo ari bo bagomba kugira uruhare mu kwicungira ibyabo.
Patrick Rurinda
Makuruki.rw