Site icon Rugali – Amakuru

Mwiseneza Josiane na Nimwiza Meghan: Indoto y’uRwanda nifuza.

Nyuma yo guhitamo Miss Rwanda 2019 umuntu wese ukurikirana ibibazo uRwanda rufite akanatekereza uko byazabona ibisubizo byiza kandi birambye yabishakira kuri Aba Bari beza b’urwanda nshima kandi nkeza.Abanyarwanda bazi neza ko Nyampinga bivuga umuhuza w impinga 2 ziteganye ubusanzwe zidashobora guhura.Impinga 2 ziteganye nicyo nakwita mu mibare 2 lignes paralleles zidashobora guhura ngo kiretse ahari mu isanzure ryitwa infini.Ariko mu mibanire myiza y’abantu ibigaragara nkaho bidashoboka birashoboka.Abazi amateka yu Rwanda banyunganira berekana ko hirya y’inzangano n’inzigo abari b’urwanda bagiye babirengaho kubera urukundo ruzira uburyarya bagakundana byimazeyo nabo mu miryango ifatwa nk ‘inzigo iwabo kandi bigashoboka bagahuza koko impinga 2 bakaba nyampinga koko.Imiryango ikegerana kandi ikabana ubutavangura igihe cyose.

Mu Rwanda bisa naho hajemo gishegesha ibuza amata kuvura abahutu n’abatutsi babana nk’ibikingi by’amarembo bihuzwa n’imyugariro gusa mu gitondo yavaho byose bigasubira irudubi kuzageza igihe habonekeye indi myugariro nyamara siko byari bikwiye.Mwiseneza Josiane, ngendeye gusa kubyo nsoma ku mbuga nkoranyambaga zivuga kuri Miss Rwanda 2019, ni umwari ukomoka mu bwoko bw’abahutu banze kwandavura bakagerageza kwibeshaho nta pfunwe mu bukene bwo mu cyaro.Umushinga yashyize imbere ni ugutabara no kurwanya igwingira ry’abana mu Rwanda.Ni umwari Rubanda yose yibonamo kuko yumva neza kandi asangiye ibibazo by’imibereho na Rubanda.

Meghan Nimwiza sinashoboye kumenya neza inkomoko ye ariko mubona nk’umwari ukomoka mu bwoko bw’abatutsi baba mu mujyi ariko batari mu bagashize.Ubarizwa muri babandi bagerageza kwibeshaho mu mujyi uko bashoboye bakora cyane ariko nanone badatotezwa n’ubutegetsi bubi buriho mu Rwanda.Umushinga we ugamije gushishikariza urubyiruko imirimo y”ubuhinzi.Nta buriganya cyangwa se ubufindo yakoresheje kugira ngo ahambwe ikamba rya Miss Rwanda nubwo ntacyari kumubuza kurigeraho bikozwe mu mucyo kandi nta tekinika ribayeho, ariko bisa naho byamugwiririye kuko atari mu byifuzo no mu ndorerwamo y’uwo abateguye Miss Rwanda 2019 bateganyaga.

Miss Mwiseneza Josiane yinjiye nk’ifarasi itunguranye mu isiganwa ry’amafarasi.Itangazamakuru na rubanda byaramushyigikiye nawe yitwara neza cyane k’uburyo uretse inkomoko ye yo mu cyaro no mu bwoko bw’abahutu ntacyari kumubuza ikamba rya nyampinga w’ uRwanda.Ibyabye mu kurushanwa simbigarukaho cyane kuko ari byinshi kandi ntabibonera umwanya muri iyi nyandiko. Aba bari bombi batekereje neza kandi barasa ku bibazo bikomeye uRwanda rufite.Ubukene bwo kudashobora kwihaza mu biribes by ibanze ari nabyo ahanini bibyara igwingira,Kuba abajeunes badafata ubuhinzi nkumwuga mwiza kandi wunguka ahubwo bagashakishiriza mu nzira zitwa ko zoroshye nyamara zuzuyemo ibishuko gusa.Nashimishijwe cyane nuko aba bari bombi mu mugambi w’Imana bashoboye guhurira muri Boot camp ndetse bakaza no kubana mu cyumba kimwe.Nubundi ndabifuriza rero kurengal imipaka y’inkomoko.Ibyifuzo byo mucyari biksgira icyicaro mu mujyi, icyaro numujyi bikuzuzanya.

Nibime amatwi ababatwerera ivanguramoko bakorere hamwe babe ba Nyampinga nyakuri b’U Rwanda.Imana ibibafashemo nanjye kandi intahire impe gukabya inzozi.Muri aba bari bombi ndabonam ubwenge n’umuco uburanga n’itoto bikwiye umwari w’uRwanda.Bafatanije bagafatana urunana ni amizero meza y’uRwanda rwejo.
1

Exit mobile version