Mwirinde ibinyoma bya RIB ishaka kwigira umuvugizi wa Victoire Ingabire

DMI/RIB ya Kagame yasohoye itangazo yitanguranwa nyuma yo guhamagaza Victoire Ingabire na nyuma yo kwica visi perezida we Boniface Twagirimana ariko igisekeje nibyo banditse muri iryo tangazo twe tudashatse gushyira ku rubuga rwacu kuko byaba ari ugutiza umurindi DMI ya Kagame.

Twe ibyo tutiyumviye bivuzwe na Victoire Ingabire ubwo tubifata nka poropaganda ya DMI Kagame yo gushaka kwangiza isura ya Perezida wa  FDU Inkingi. None DMI ya Kagame igeze aho gushaka gutesha umutwe Ingabire ikoresheje abana be mukubashukisha ngo zangwino urebe (Come and See).

Ahubwo nibatubwire igihe bazamuha urupapuro rwo gusohoka mu gihugu naho iby’abana ba Ingabire babimurekere we n’umugabo we kuko nibo bonyine bafite uburenganzira bwo kutubwira gahunda z’abana babo. Mureke dukomeze kuba maso kuko amayeri ya DMI ya Kagame ni menshi ubu bataye umutwe kubera Ingabire none bageze naho guhitana mugenzi Boniface Twagirimana.