Site icon Rugali – Amakuru

Mwibaze gupfusha umwana bakamukwima ngo ni uko utatanze ingwate kandi umurambo we ukaba utari muri morgue / mortuary kubera gutinya ko facture izamuka!

Dore impamvu ntazigera nceceka kunenga ubutegetsi bwa FPR ni uko batekinika imibare kugira ngo gusa bagaragare neza, ikindi kandi bakaba batazi gukora prioritization ngo tumenye ibikenewe koko aribyo dusaranganyamo umutungo muke igihugu kinjiza karundura nyinenga ni uburyo ihitamo abayobozi badashoboye aho kureka ngo rubanda bitorere koko abashoboye kubayobora!

Iyi nkuru mbasangije hasi irambabaje kuburyo ntashobora kubona uko nandika agahinda gasendereye umutima wange. Mutekereze kubona umuntu uba munzu isa ityo ashyirwa mu kiciro cy’abishoboye, mwibaze gupfusha umwana bakamukwima ngo ni uko utatanze ingwate kandi umurambo we ukaba utari muri morgue / mortuary kubera gutinya ko facture izamuka! Mwibaze gushyira umuntu mu cyiriyo iminsi 4 atarashyingura umwana we nkaba nkeka ko aribyo byamuteye kurwara! Mwibaze kugira vice mayor nkuwo na directeur w’ibitaro batekereza kuriya ….

Maze umwiherero aho kwiga ibibazo nkibi ukazana amashyari yo kuba bamwe baza kwakirwa nabo bayobora abandi bakaba batagomba kwakirwa n’abo bategeka …. inama ya FPR ikajya mu bicyeri aho kureba ibibazo bihangayikishije rubanda!!!

FPR ni abatubuzi bakwiye kuvaho rwose!

Ngaho nimwisomere!

Yanditswe na Pam Philios

============================================

Umuryango utishoboye wo mu mudugudu wa Kabeza, Akagari ka Kibirizi mu murenge wa Rubengera wapfushije umwana wabo kuwa gatanu ushize, bigeze uyu munsi batarabona umurambo we ngo bamushyingure kuko babuze ubwishyu bw’ibitaro. Ikibazo gishingiye ku kuba uyu muryango uri mu kiciro cya gatatu cy’ubudehe, kibanziriza icya nyuma cy’abishoboye cyane.

Uwapfuye ni umukobwa witwa Christine Nyirabagesera w’imyaka 25 umwana wa Beatrice Nyirandimukaga, yaguye mu bitaro bya Karongi kuwa gatanu tariki 09 Werurwe azize uburwayi.

Ibitaro birabishyuza amafaranga 250 000Frw.

Mu rugo rwabo kuva kuwa gatanu, buri munsi inshuti n’abaturanyi baza gutabara no gushyingura ariko bagasanga umurambo nturahagera. Bakikubura bagataha. Kugeza ubu..

Umuryango wa Nyirandimukaga wahoze mu kiciro cya mbere cy’Ubudehe, ariko nyuma uza kwisanga ngo ubarizwa mu kiciro cya gatatu nk’uko abivuga, ngo atazi uko bajyanywe muri iki kiciro cy’abishoboye.

Nyirandimukaga n’abaturanyi be bemeza ko umutungo afite ari akazu babamo gusa, nta munsi y’urugo nta n’imbere yako. Uyu muryango w’abantu bane utunzwe no guca inshuro.

Umwana wabo amaze gupfa Nyirandimukaga yabwiye ibitaro ko nta bushobozi afite bwo kwishyura. Kwa muganga ngo bamubwiye ko ajya ku mudugudu no ku kagari azane icyangombwa cyerekana ko ari umukene.

Ati “Nahise ngenda barakinsinyira kuko babizi ko ndi umukene ntakintu ngira, ariko ngeze kwa muganga barambwira ngo nidusubireyo tuzane icyangombwa cy’ubutaka abe aricyo bafatira. Ntibamuduha.”

Abatabaye bagerageje kwisuganya ngo barebe ko babafasha kwishyura ariko bakusanya gusa udufaranga ibihumbi makumyabiri (20 000Frw), kure cyane y’akenewe 250 000Frw.

Nyirandimukaga ati “Ayo mafaranga ntayo duteze kubona kuko nta bushobozi dufite, ubwo ntakundi bazamushyingure.”

Uyu mugore avuga ko n’impamvu batagira ubwisungane mu kwivuza ari ubukene.

Kuri uyu wa mbere ariya mafaranga ibihumbi 20 bakusanyije ubu nawe bayamujyanyemo kwa muganga kuko Nyirandimukaga nawe yafashwe n’uburwayi.

Mukashema Drocella Umuyobozi w’Akarere ka Karongi wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage yabwiye Umuseke ko ikibazo kiriho ari uko uyu muryango wanze kwicarana n’ibitaro ngo basinye amasezerano y’uko bazishyura umwenda ubundi bakabaha umurambo wabo.

Uyu muyobozi avuga ko icyo bo bakora ari ugutanga ubufasha kuri uyu muryango basanze koko ukwiye kuba wafashwa. Ati “ariko etape ya mbere ni uko bagenda bakicarana n’ibitaro… ikibazo ni uko bategera ubuyobozi bw’ibitaro ngo bavugane. Njye Medicin Directeur twavuganye. Ndumva igisigaye ari uko bagenda bakegera ibitaro bakaganira bakumvikana n’ibitaro ikibazo cyaba bakatumenyesha tukaba twabafasha.”

Uyu muyobozi ariko yemeza ko uko byagenda kose umuntu wabo bagomba kumubona.

Uyu muryango ariko wo uvuga ko utasinya amasezerano yo kwishyura amafaranga utazigera ubona, ko ikibazo gishingiye ku kiciro cy’Ubudehe bashyizwemo badakwiye kuba barimo.

Sylvain NGOBOKA
UMUSEKE/Karongi

www.umuseke.rw/karongi-bimwe-umurambo-wuwabo-kuko-babuze-ub…

Exit mobile version