Site icon Rugali – Amakuru

Mwenedata Gilbert ati: “Mu gihe kidatinze tuzabagezaho uburyo tuzakomezamo ibikorwa bya politiki twatangiye. Muhumure, tugomba kuneshesha ikibi icyiza.”

Ishyaka IPAD-Umuhuza barifuza ko abanyarwanda twandika ISEZERANO RISHYA rikenewe cyane mu miyoborere y’igihugu. 

Bavandimwe kandi nshuti zanjye, muraho!

Nishimiye kongera kubagezaho ubu butumwa! Hari ku itariki nk’iyi y’ukwezi kwa gatanu umwaka ushize wa 2017 ubwo nabasangizaga icyemezo nari nafashe cyo kwiyamamariza umwanya w’umukuru w’igihugu. Nabashimiye uburyo mwemeye gushyigikira urwo rugendo, benshi mwemeye no kudusinyira kugira ngo dushobore kubona imikono yari ikenewe. Kuba tutaraje ku rutonde rw’abemejwe nk’abakandida, si ku bwacu ibyo murabizi.

Ibyo twaciyemo kuva ku itariki ya 10 Gicurasi 2017, ibyo abenshi mu nshuti zacu mwahuye na byo mukabyihanganira birababaje. Hari abakubiswe n’abafunzwe mu bihe twashakaga imikono, hari abatotejwe hirya no hino mu turere no mu mirenge, abahamagajwe kwitaba inzego z’umutekano n’iz’iperereza, abakomeje kujujubywa mu buryo bunyuranye kubera ko badusinyiye cyangwa bakadushyigikira. Ibyo muhura na byo biratubabaje kandi bikwiye kubabaza Umuryango-Nyarwanda wose. Nubwo hari abajya batubwira kwicecekera ngo tutazikururira akaga, twebwe twemera ko kuvuga ukuri aribyo bizakiza Urwanda. Uru rugendo twakoze, rwarushijeho kutwereka ko twari mu kuri. Rwarushijeho kutwereka ko umusanzu wacu ukenewe. Rwatweretse ko ubwoba no kubona akarengane tugaceceka bishobora gushyira Abanyarwanda mu kaga.

Namwe nimubirebe. Ubu se uwahoze ari umutoni w’ubu butegetsi dufite ari he uyu munsi? Uwabufashije kubaho ari he? Uwifashe akaryumaho we se ubu twakwemeza ko amerewe neza? Uwo butishe, uwo butaricira, uwo butarafunga, uwo butaratoteza, uwo butarashonjesha ngo bumwambure ibyo yaruhiye, uwo butaranduriye imyaka akabura icyo aramiza umuryango we, buri wese ntabuze icyo yabonye kandi cyamubabaje. Ni ya nkoni ikubise mukeba. Umunyabwenge we rero ngo ayirenza urugo. Ni yo mpamvu dukwiye gufatanya kugira ngo iyi nkoni tubona bakomeje gukubitisha Abanyarwanda bene wacu, inshuti zacu, ukize n’uworoheje, buri wese mu cyiciro cy’ubudehe bamushyizemo, twese tuyirenze urugo. Kuko byaragaragaye, bucya bayikubitisha n’uwiyitaga inkundwakazi wibwiraga ko bitazamugeraho. Tuyirenze urugo ari rwo Rwanda rwacu.

Twe twahisemo kuyirenza urugo duharanira ko ukuri gukura ikinyoma ku ntebe. Twahisemo kwinjira muri politiki, tugamije gufatanya n’Abanyarwanda ngo turenze urugo inkoni y’akarengane, inkoni yo kubura ubutabera, kuburirwa irengero, kwicwa no kwicirwa, inkoni yo gusenyerwa no kwamburwa imitungo, gucirwa ishyanga, inkoni y’igitugu, inkoni yo gukenesha benshi mu Banyarwanda hariho abahinduye u Rwanda nk’umwihariko wabo. Izo nkoni ni zo tudashaka guhisha mu mbere twishimira ko zimaze gukubita umuntu wese dusangiye isano yo kuba Abanyarwanda. Turifuza kubona abadukomokaho baba mu gihugu izo nkoni zose zitakirangwa mu rwatubyaye.

Inzozi twaroteye u Rwanda, ni inzozi zo kubaho tubanye mu mahoro n’ituze twese. Ni iz’abereshya imbere y’amategeko, ni iz’abasangira badacuranwa, ni iz’abasasa inzobe bakabwizanya ukuri kugira ngo bigorore, bityo bashire impumu zo kwangara no guhunga ubutitsa. Inzozi twaroteye u Rwanda ni izo kugira uburenganzira bungana mu gihugu, hatariho abavuga rikijyana n’abavuga rikabajyana. Ni inzozi zo guhoza abarira bose, cyane cyane imfubyi n’umupfakazi. Ibyo bizaboneka ari uko twemereye amahame ya demokarasi kutuyobora, natwe ubwacu tukiyemeza kuyoborwa n’ubupfura n’ubunyangamugayo. Izo ni zo nzozi zaduteye kubagezaho igitekerezo cyo gutanga kandidatire kirya gihe.

Mu gusoza rero, ndashaka kubamenyesha ko izo nzozi zitarangiye burya. Ahubwo, urugendo twatangiye rugomba gukomeza. Ntabwo twarekeraho Abanyarwanda bagitsikamiwe batagira umudendezo. Amarira ni menshi, ababuriye amahwemo mu gihugu kivugwamo amahoro n’umutekano ni benshi. Tugomba gufataniriza hamwe kugira ngo turengere abarira bose, duhoze abahogoye. Mu gihe kidatinze tuzabagezaho uburyo tuzakomezamo ibikorwa bya politiki twatangiye. Muhumure, tugomba kuneshesha ikibi icyiza.

Amahoro y’Imana abane namwe mwese.
Gilbert Mwenedata

Source: Gilbert Mwenedata’s Facebook Page

Exit mobile version