Buri wese giti cye, mu bwisanzure bwe abyumva gute akurijije uko asobanukiwe n’iyo ngengabitekerezo. Kuri njye umuntu wumva ko asumba abandi kubera ubwoko, idini, aho baturuka etc… akaba abona abo bandi atari abantu buzuye ku buryo n’iyo abo bantu bakwicwa yakumva ntacyo bimubwiye/bimutwaye.
Cyangwa cyaba kibakimutwaye agashaka guhakana experiences abo bantu binyuriyemo bazi neza. Kugeza n’aho ahubwo aba ya justifia ubwicanyi bwakorewe inzirakarengane badahuje ubwoko, idini, aho baturuka etc… aho yarwanyije/yakwamaganye umwicanyi. N’iyo uwo muntu (Ufite supremacy) atajya kwica cg guhungabanya uwo badahuje, Kuri njye numva afite ingengabitekerezo ya jenoside.
Hari ababibona ukundi nka Constance Mk (ndamushimiye) twabiganiriyeho biturutse kuri inspiration twatewe na post ya Lydie (ndamushimiye) avuga kuri supremacy muri society muri rusange ariko by’UMWIHARIKO noneho mu BANYARWANDA. Sinzi niba tunatandukanyije imyumvire cyane cg niba ari nuances.
Ijambo ni iryanyu/iryacu mwese/twese mu ndimi mwihitiyemo kwandikamo.
Claude Gatebuke