Site icon Rugali – Amakuru

Mwarimu ageze aho guhabwa infashanyo y’ibiryo muri Vision 2020 ya Kagame!

Abarimu bigisha mu bigo by’amashuri abanza mu Turere twa Rwamagana, Ngoma na Kirehe bahawe ibyo kurya birimo umuceri n’amavuta mu kubafasha gukomeza guhangana n’ibibazo batewe n’icyorezo cya Coronavirus cyatumye bamwe bamara amezi hafi umunani badahembwa.

https://www.youtube.com/watch?v=cNYgqOyfKxw&feature=youtu.be

 

Ibi biribwa n’ibikoresho by’isuku babihawe na Sendika y’Abarimu bigisha mu Mashuri yigenga mu Rwanda (Syneduc), kuri uyu wa 29 Ukuboza 2020.

Mu barimu 200 bafashijwe buri umwe yahabwaga umufuka w’umuceri, amavuta litiro eshatu n’imiti ibiri y’isabune.

Abarimu bafashijwe biganjemo abigisha mu mashuri y’incuke n’abanza batari basubizwa mu kazi kuva Coronavirus yagaragara mu Rwanda tariki ya 14 Werurwe 2020, harimo kandi abarimu basubijwe mu kazi aho bahawe ibiribwa kugira ngo bibunganire bitewe n’ingaruka batewe n’iki cyorezo.

  Akanyamuneza kari kose ku barimu bahawe ibiribwa

Bamwe mu barimu bahawe ibiribwa bo mu Karere ka Rwamagana bagaragaje ibyishimo bitewe nuko bamwe batari basubizwa mu kazi ku buryo ubuzima bukibagoye.

Ukwitegetse Deborah wigisha mu Ishuri ribanza rya Les Paradis des Anges riherereye mu Murenge wa Muhazi yavuze ko ubuzima butari bumworoheye kuva iki cyorezo cyagera mu Rwanda ngo kuko akazi kahise gahagarara.

Ati “Kuduha ubufasha nk’ubu rero byerekana ko igihugu cyacu kitwitayeho cyane. Turashimira igikorwa cyiza cyo kudufasha kibaye, uyu muceri duhawe uradufasha muri iyi minsi dutunge imiryango yacu kugeza nibura umunsi natwe bazadukomorera tugasubira mu kazi.”

Ufitabe Emmanuel we yavuze ko ubuzima bubi yari abayemo mu mezi umunani ashize bwatumye akora ubuyede kugira ngo abone amafaranga yo gutunga umuryango.

Yavuze ko bitari byoroshye kugeza ubwo bamwe basubiye mu kazi babasha kubona amafaranga yo kwita ku muryango.

Ati “Ubu urahembwa ariko ugasa naho ubonye ayo kwishyura imyenda kuko abenshi bagiye bikopesha kugira ngo basunike ubuzima. Ibi biribwa duhawe rero biradushimishije kuko birafasha imiryango yacu binatwongerere imbaraga zo kwigisha abana.”

Harorimana Patrick wigisha ku Kigo cya La Découverte we yashimiye sendika babarizwamo yabatekerejeho ikabaha ibyo gufungura muri iyi minsi mikuru.

Yavuze ko abarimu bigisha mu mashuri yigenga bahuye n’ibibazo bitandukanye byo kudahembwa ariko ngo ubwo bahawe ibyo gutunga umuryango birabafasha kugeza igihe abataragaruka mu kazi bazagasubiriramo.

Umunyamabanga Mukuru wa Sendika y’Abarimu bo mu bigo byigenga mu Rwanda, Nkotanyi Abdon Faustin, yavuze ko inkunga batanze igamije gufasha abarimu bamwe na bamwe batarasubira mu kazi kugira ngo bakomeze bagire ubuzima bwiza.

Yavuze ko bahereye ku barimu 400 biganjemo ababarizwa muri sendika yabo ariko nyuma ngo banahisemo kugenda bafasha n’abandi kugira ngo bifashe imiryango yabo.

Ati “Ni abarimu 200 bo mu Turere twa Rwamagana, Ngoma na Kirehe buri wese turamuha agafuka k’umuceri, akabido k’amavuta n’imiti ibiri y’isabune, bikaba byaratwaye miliyoni eshanu n’igice.”

Nkotanyi yavuze ko ikigamijwe mu gufasha abarimu ari ukugira ngo babeho neza bakomeze ubuzima bwo kwigisha abana nibura iby’ibanze mu buzima basize babikemuye mu rugo birimo gusigira abana ifunguro.

Yavuze ko nubwo batabashije gufasha abarimu bose ngo nibura abari bamerewe nabi babagejejeho inkunga.

Kuri ubu sendika y’abarimu bo mu bigo by’igenga mu Rwanda ibarizwamo abarimu 7200 mu gihe bateganya kubongera ubwo amashuri azaba afunguye neza.

 

Muherutse gutanga inkuru mugaya abajya gutanga inkunga y’ibyo kurya bagahamagaza itangazamakuru itangaza makuru nonese ko mbona mutaretse gutangaza ko abarimu bafashijwe ibyo kurya?

 

Hhhhh birasekeje mwarimu muri 2020 birakwiy ko ajya gutonda umurongo wakawunga 25kg kweli ??muri za 2000 kuvugisha umwan wa mwarimu byaribintu byigitangaza !FPR wee Sha nzabambarirwa !!!

 

Shabirakazep niba mwarimu ageze ahoguhabwa kaunga umunyonzi numuyede atakenera birakomeye kwa kanyarwanda kbs ibiteye igisebo kuburezi bwurwanda niba umwarimu yarumuntu wubahwaga ubuwamwubaha ushingiye kuki umuntu wenda kwicwaninzara yitwa karumukoziwa leta wap

 

Niba mubikora mubikunda kuki mwitwaza itangazamakuru kugirango mwerekane komwafashije?

Ese niba mwarimu afashwa  ibyo kurya Abarinyumaye mumibereho ntibaraye bapfuye ,. Ububukene nugushaka uko tuburwanya twe dufatanyije

 

Ibi bintu byo gutanga ibiryo, mwarangiza mukabyifotorezaho, mbona ari bya bindi by’abafarizayi!!!

 

Murutwa nabifotozanya ibibwana byimbwa zabo aho kwifotozanya ibiryo mwakabaye mwaratanza kera. Kuki mwarimu mutamuha ubushobozi bwo kwigurira ibyo byo kurya?

 

Niba aruku ubufasha butangwa burutwa nibyirinjyiro gusa igihe gishize cyose corona yarateye

 

amezi angahe?😳 Ibi biramutse aribyo koko nta gaciro baba baha umwarimu nanjye nasezera. Abandi bahembwa iminsi itatu mbere yuko ukwezi gupfa none umva aba.

 

UMWARIMU NIWE MUNTU WABAGA YUBASHYWE WIFITE MBERE YUKO URWANDA RUBOHOZWA NONE UBU NIWE URIMO KURWANIRA AKAWUNGA KIMFASHANYO BITEYE ISONI NAGAHINDA

 

Umuntu atanga icyo yahawe mwarimu watinywaga arigufashwa? Niyompamvu ntamunyeshuli wamutinya rwose mbere wabonaga mwarimu ukagira isoni zoguhura nawe kuki bitakiba byagenze gt??? Mumfashe mumbwire pee

 

Icyo akoboko kiburyo gakoze akibumoso ntikagomba kubimenya.

 

Ubu c koko ni ngombwa kugira neza ukabishyira ku karubanda bene aka kageni? 🤔🤔🤔🤔

 

Exit mobile version