Site icon Rugali – Amakuru

Mwari muzi n’ikindi bavuga ibigoramye umuhoro ukarakara!

Museveni yagereranyije guhangana n’‘igihugu cy’abaturanyi’ nko guhandura ivunja

Pererezida wa Uganda yakomoje ku gikorwa yise ‘guhandura ivunja’, agihuza no gushaka umuti ku bibazo by’umutekano muke muri Uganda bivugwa ko hari igihugu cy’abaturanyi kibigiramo uruhare.

U Rwanda rwahise rwikeka amabinga nk’uko byanditswe mu kinyamakuru cya Kigali IGIHE aho bahise bavuga ko uyu mutekano muke ari iturufu yo kugumisha Museveni ku butegetsi, kuko ari icyuho anyuramo mu kwivugana abagerageje kuzamura ijwi banenga imikorere ye cyangwa batemeye ibikorwa bye mu buryo bweruye.  Hano umuntu yakwibaza ati “Kuki ataba ari ibikorwa bya Kagame ushaka kwigarurira akarere kose?

Nubwo atigeze avuga izina ry’icyo gihugu, byumvikanye ko ari igifatanye ibibazo by’umubano utifashe neza muri iki gihe, ari cyo u Rwanda.

Yagize ati “Ku bijyanye no kumenya niba abo bicanyi baturuka mu gihugu cy’abaturanyi, icyo tuzakimenya. Tugenza gacye, ntidukuka umutima, ntabwo guhandura ivunja bivuze gukata ino ryose. Oya, iyo ryinjiye mu ino ukuguru kose kurababara, ukarihandura utangije umubiri.”

Nubwo Perezida Museveni ndetse n’inzego z’umutekano zitandukanye zo mu gihugu cye basa n’abihaye gahunda yo gushakisha uburyo bwose bashotoramo u Rwanda, kugeza magingo aya abayobozi bo mu Rwanda nta n’umwe muri bo uragira icyo avuga byeruye kuri ubwo bushotoranyi. U Rwanda ruracecetse kuko ibyo barushinja aribyo!!!!

Exit mobile version