Abanyarwanda bavuze uko bakoreshejwe ubucakara muri gereza za Uganda. Uwizeye Felicien w’imyaka 51, Habimana Jimmy w’imyaka 27, Twizerimana Emmanuel w’imyaka 25 na Ndayambaje Jacob w’imyaka 36 bose bakomoka mu Ntara y’Amajyaruguru, bageze mu Rwanda nyuma yo kumara umwaka bakoreshwa ubucakara muri gereza za Uganda.
Aba ni bamwe muri benshi bahamya uburyo umugambi wa Uganda mu guhohotera Abanyarwanda ukomeje gufata indi ntera, aho bakomeje gufungwa binyuranyije n’amategeko, bagatotezwa, bagakorerwa ibikorwa byinshi kandi ntibagezwe imbere y’inkiko zibifitiye ububasha cyangwa ngo bahabwe ubutabera bukwiye.
Aba baturage bavuze ko hari ibyo abantu batazi ko bikorerwa Anyarwanda bafungiwe muri gereza za Uganda, ibi ngo ni ubucakara nk’ubwakorewe abanyafurika mu bukoloni.
Twizerimana Emmanuel yavuze ko yafashwe muri Kanama 2018 afatiwe mu gace ka Kisoro, kandi yari asanzwe ajyayo nk’uko n’abanya-Uganda birirwa mu Rwanda. Yavuze ko yahageze asanga igisirikare cya Uganda cyakoze umukwabu wo gufata Abanyarwanda.
Kimwe n’abandi banyarwanda bafatanwe, baciriwe urubanza rwo gufungwa umwaka bazira ko bagiye mu gihugu mu buryo ngo butemewe, nyamara n’abari bafite ibyangombwa barabyambuwe.
Uburyo bakorerwa ubucakara
Twizerimana yagize ati “Inzego z’umutekano zigirana amasezerano n’abaturage bafite imirima, bakababwira ko bafite ibiti runaka cyangwa imirima yananiranye bashaka guhinga, abashinzwe gereza bumvikana n’abo baturage tukajya kubahingira, iyo turi 10 bishyurwa imitwaro itanu y’amashilingi ya Uganda, ni ibihumbi 10 Frw.”
“Iyo baje gushaka imfungwa, abashinzwe gereza baravuga ngo hano tugira Abanyarwanda kandi nibo bazi guhinga, baraza bakatuvana muri gereza bakatubwira aho turi bukore kuko ngo aritwe tugira imbaraga. Bakujyana mu biti binini mukabikura mwarangiza mukabyikorera, uwo kinaniye akubitwa ibiboko.”
Yakomeje avuga ko gereza zo muri Uganda zahinduwe nk’amasoko Abanyarwanda bacururizwaho bagakoreshwa imirimo inyuranye.
Ati “Ubona ko amagereza yakoze ubucuruzi, umuturage araza ati ndashaka imfungwa 15 z’Abanyarwanda nyuma bakishyura umukuru wa gereza, ejo tugasubirayo kugeza aho dukora harangiye. Bavuga ko ubucakara bwacitse ariko ntabwo buracika ku banyarwanda bari muri iki gihugu.”
Uwizeye Felicien na we umaze umwaka muri gereza ya Ndorwa muri Uganda, yavuze ko kugeza ubu umubare w’abanyarwanda barimo gukorerwa ubucakara muri iki gihugu ari benshi.
Yagaragaje ko ubwe yiboneye Abanyarwanda barenga 500 bafunzwe.
Yagize ati “Abanyarwanda bari muri Uganda barimo kubabazwa, mwatubarije Uganda impamvu ikubita abanyarwanda igashaka kubica?.”
Yasabye Abanyarwanda bagenzi be kwirinda kujya muri iki gihugu, yongera gutabaza ko iki kibazo cyahagurukirwa.
Hashize hafi imyaka itatu u Rwanda rushinja Uganda guhohotera Abanyarwanda babayo bagakorerwa iyicarubozo n’inzego z’umutekano, gutera inkunga imitwe igamije kuruhungabanyiriza umutekano no kubangamira ubucuruzi bw’Abanyarwanda.
Mu minsi ishize ibihugu byombi byasinye amasezerano yitezweho guhosha uyu mwuka mubi, gusa ntabwo atanga icyizere cya vuba.