Site icon Rugali – Amakuru

Mwadufungiraniye mu gihugu, none namwe Imana ikibafungiyemo!

Uwambaye Jacky Joel Gasa

Umuntu ati Mwadufungiraniye mugihugu, none namwe Imana ikibafungiyemo! ati mwaradusenyeye, none namwe ishenye ibyo mwubatse! nanjye nti amaherezo, Amavi yose azapfukamira Umwami Imana.

Abanyabwenge bisi barayobewe barananiwe, abirata ibitwaro n’udutwaro babuze uko barasa coronavirus, Abatunzi barata ubutunzi nabo ibamereye nabi ibuyongobeza kandi nabwo ntagisubizo bafite, Abashakashatsi bayobewe kimwe ninjiji zitize.

Abapfumu n’abarozi bahiye ubwoba, yewe nababandi bishushanya bibeshya ko basenga Imana nyamara ari amanyenda bishakira indamu mbi nabo bakangaranye kimwe n’abandi Bose.

Bana b’Imana muyisenga mukuri nomumwuka, iki ni ikindi kimenyetso duhawe ngo turusheho kwitegura kuko igihe cyo gucungurwa kwacu gisohoye. Ntabwo ari coronavirus gusa kuko hazaza nibindi biyirenze kuba bibi! mwakabaye mwishima kuko igihe kiribugufi nkuko tubyerekwa naho urushinge rwisi rugeze!

Niba utinya nka bandi bose bitewe nibihe bikomeye ubona, byakakubereye ikimenyetso ko impamvu yo gutinya kwawe aruko utiteguye neza, maze ugaherako wiboneza maze itabaza ryawe ukarihorana ryaka neza. Ntimutinye ibyica Umubiri, ahubwo utinye icyakwicira ubugingo bukaba bwarimbuka.

Exit mobile version