GUVERINOMA Y’ABANYARWANDA IKORERA MU BUHUNGIRO IRAMAGANA AMARORERWA YABEREYE MU MURENGE WA BUGARAMA TARIKI YA 12 WERURWE 2017.
ITANGAZO No 2017/03/002 RYA GUVERINOMA Y’ABANYARWANDA IKORERA MU BUHUNGIRO KU MARORERWA YABAEREYE MU MURENGE WA BUGARAMA TARIKI YA 12 WERURWE 2017
Banyarwanda, Banyarwandakazi Baturanyi b’u Rwanda namwe nshuti z’u Rwanda.
- Nk’uko mubizi tariki ya 20 Gashyantare 2017 i Paris mu Bufaransa hasojwe inama yashyizeho Guverinoma y’abanyarwanda ikorera mu buhungiro. Impamvu zatumye iyo Guverinoma ijyaho nuko byamaze kugaragara ko Guverinoma ya FRP-Inkotanyi iyobowe na Paul Kagame yamaze gutakaza icyizere abaturage bari bayifiye. Muri iyo nama hemejwe ko iyo Guverinoma itagifite uburenganzira bwo kuvugira abaturage.
- Uyu munsi rero nka Ministre ushinzwe ubutegetsi bw’igihugu n’iterambere ry’umurenge, tuzinduwe no gukomeza kubagaragariza buryo ki iyo Guverinoma iyobowe na Paul Kagame ikomeje gutakaza icyizere ku buryo itagishobora guha abanyarwanda umutekano kandi biri mu nshingano zayo z’ibanze.
- Duhereye ku nkuru y’inshamugongo n’agahinda k’ibyabereye mu murenge wa Bugarama akagari ka Ryankana, akarere ka Rusizi intara y’uburengerazuba ,mu ijoro ryo kuwa gatandatu rishyira iryo ku cyumweru tariki ya 12 Werurwe 2017, ubwo abaturage b’inzirakarengane bari ku irondo bahohoterwaga n’abagizi ba nabi kugeza ubu tukaba tumaze kumenya ko hapfuye babiri aribo Manirafasha Benjamin w’imyaka 31, Ntabanganyimana Jerome w’imyaka 11 ndetse na Saidi w’imyaka 27 wakomeretse ku kaboko. N’ibyakurikiyeho byo kujujubya abaturage babatwikira amazu, bakabavana mu ngo zabo shishi itabona bakabakusanyiriza ahantu hamwe ari nako babambura amaterefone yabo agendanwa, birerekana nta shiti ko mu Rwanda nta mutekano uhari.
Banyarwanda,Banyarwandakazi,baturanyi b’u Rwanda namwe nshuti z’u Rwanda,
- Ibi byabereye mu murenge wa Bugarama byo kwica abaturage b’inzirakarengane si ubwambere ingabo za FPR-Inkotanyi zibikora kuko murabizi ko mu minsi ishize ingabo za FPR-Inkotanyi ziyobowe na Paul Kagame zarashe abaturage b’abarundi zikabatsinda mu kiyaga cya Rweru, iby’abayisilamu bakomeje kwicirwa muri Kigali no mu Bugarama, imfungwa ziciwe muri cachot i Mudende, iyicwa rya madame Iragena Illumine wishwe amaze gukorerwa iyica rubozo, iraswa rya Docteur Gasakure, urupfu rwa nyakwigendera Assinapaul Rwigara, imirambo yatoraguwe mu kiyaga cya Rweru mu mwaka 2014 , urutonde ni rurerure. Abanyarwanda baburiwe irengero nabo urutonde ni rurerure ntawarurangiza hano. Ikibazo cy’imfungwa zitabalika zifungiwe akamama zimwe zizira ibitekerezo byazo, izindi zifunzwe nta madossier zifite, ndetse n’izarangije ibihano ariko zikaba zidafungurwa. Ibi byose biteza umutekano muke, wabiteranya ukibaza niba u Rwanda ruri mu bihe by’intambara cyangwa niba ruri mu bihe by’amahoro.
- Muri iriya nkuru y’ibyabereye mu Bugarama twamenye ko abasirikare b’Inkotanyi bamaze guhuruzwa ,aho kugira ngo baze guhumuliza abaturage ahubwo baje akaba aribo bica inzira karengane nyinshi; aha umuntu akaba yakwibaza niba izo ngabo zibereyeho kurinda abaturage cyangwa zibereyeho kwica abaturage nk’uko zabigenje hariya. Gusa kuba ziriya ngabo aho gutabara ziza zikica abaturage, aho kubalindira umutekano zikababuza epfo na ruguru ntibitangaje kuko ziba zishyira mu bikorwa amasomo ya Perezida wazo Paul Kagame wihandageje akavuga ko yababajwe no kuba atarashoboye kumarira impunzi ku icumu zikamucika zigahungira muri Congo yitwaga Zaire, akongera akavugira i Nyabihu ko ingabo ze zizajya zirasa abaturage ku manywa y’ihangu izuba riva.
Banyarwanda,banyarwandakazi,baturanyi b’u Rwanda namwe nshuti z’u Rwanda
- Kuba inzego zishinzwe kurinda umutekano w’abaturage arizo ziwubabuza mu gihugu kiyobowe na FPR-Inkotanyi na Kagame ntibitangaje kuko ari ubutegetsi bwagiyeho bukoresheje iterabwoba nyuma yo guhanura indege yari itwaye abakuru b’ibihugu babibi, aribo Juvenal Habyalimana w’u Rwanda na Perezida Cyprien Ntaryamira w’u Burundi.
- Ubu butegetsi bwakwirakwije abasirikare kuri buri gasozi ko mu gihugu kugirango butere abaturage ubwoba, ku buryo ibyo ubu butegetsi bubeshya ko mu gihugu hari umutekano atari byo, ahubwo mu gihugu hose hari ubwoba. Ndetse na Kagame yarabyivugiye ubwo yasozaga umushyikirano ku nshuro ya cumi na kane ubwo yavugaga ko umunyarwanda asigaye abona bukeye akiruhutsa; bisobanura ko buri joro hari abanyarwanda baba batazi ko buribucye. Ibi birerekana ko Kagame yamaze kunanirwa n’inshingano yihaye, kuko naba mbeshye mvuze ko yazihawe n’abanyarwanda kuko twese tubizi ko atigeze atsinda amatora ahubwo yayibye.
- Ku byabereye mu murenge wa Bugarama biratangaje kumva ko abasirikare bavuze ko abagabye icyo gitero ku bari bari ku irondo bahungiye i Burundi. Ese ko batari bahari ahubwo baje batabajwe babwiwe n’iki ko abo bahungiye i Burundi? Abanyarwanda turambiwe ingeso mbi y’urugomo n’ubushotoranyi Leta ya Kagame na FPR bakomeje kuzana ku bihugu bituranye n’u Rwanda. Iyo bitabaye Congo uyu munsi, ejo biba byabaye u Burundi. Tumaze iminsi twumva ko bikomye n’igihugu cya Uganda ngo kubera abafaransa bariyo. Turashima ubushishozi n’ubunararibonye abategetsi b’u Burundi bakomeje kugaragaza birinda kugwa mu mutego w’ubushotoranyi bategwa n’ubutegetsi bw’inkoramaraso bwa FPR –Inkotanyi na Kagame.
Banyarwanda,banyarwandakazi baturanyi b’u Rwanda,nshuti z’u Rwanda,
- Ntitwarangiza tutihanganishije abaturage bo mu Bugarama babuze ababo kandi bakaba babokomeje kubuzwa epfo na ruguru n’ubutegetsi bw’inkotanyi.
- Turihanganisha kandi abanyarwanda bose bo mu turere twose no mu moko yose bahekuwe n’ubutegetsi bubi buyobowe na Kagame.
- Turihanganisha abanyarwanda bose kuko twagushije ishyano ryo gutegekwa na Leta mbisha ya FPR-Inkotanyi, yewe tutibagiwe n’ibihugu bituranye n’u Rwanda kuko ubutegetsi buriho mu Rwanda butababaniye neza; cyane cyane u Burundi.
- Turasaba abaterankunga ba Guverinoma iyobowe na Kagame kuyihagarikira inkunga kuko igihe gishobora kuzagera abitwaga ko bari abaterankunga bakazitwa abafatanyabyaha.
Bikorewe mu Buholandi
Taliki ya 13 Werurwe 2017
Ministre w’Ubutegetsi bw’Igihugu n’Iterambere ry’Umurenge
Daniel NDUWIMANA