Alexandre Mvuyekure wayoboye Akarere ka Gicumbi kuva mu 2012 kugeza 2016 yatawe muri yombi na Polisi y’igihugu. Umuvugizi w’ubushinjacyaha bw’u Rwanda, Faustin Nkusi aganira na Makuruki yavuze ko koko Mvuyekure yatawe mrui yombi hamwe n’abandi bantu bane.
Abafashwe barimo Therese Mujawamariya wari visi meya ushinzwe imibereho myiza, Stanislas Kagenzi ushinzwe ubukungu na Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere, Fidel Byiringiro.
Yagize ati “Amakuru niyo koko barafunze.Ni abantu batanu bafunze barimo uwahoze ari meya wa Gicumbi Mvuyekure Alexandre. Buriya tgira ishami ryacu rishinzwe gukurikirana ibyaha bimunga ubukungu kandi iryo shami rigiramo abagenzacyaha, rero babafashe tariki 7 Werurwe 2017.”
Nkusi yakomeje avuga ko Mvuyekure na bagenzi be bakurikiranyweho icyaha cyo gutanga inyungu zidafite ishingiro mu ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano.
Aba bagabo ngo baracyakorerwa dosiye kugirango ishyirikirzwe ubushinjacyaha kugirango batangira kuburana ku byaha bashinjwa.
Kugeza ubu aba bagabo uko ari batanu bafungiye kuri sitasiyo ya polisi ya Kicukiro mu mujyi wa Kigali.
Aba bagbo baramutse bahamwe n’icyaha, bahanishwa ingingo ya 630 mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha, ivuga ko “Umuntu wese: ukora amasezerano y‟inyongera atubahirije ibiteganywa n‟amategeko ndetse n‟amabwiriza agenga amasoko ya Leta akongera agaciro k’isoko cyangwa akagabanya ingano y‟isoko ku buryo budahuye n’igabanuka ry’agaciro karyo; uhindura cyangwa uvugurura ibiciro agamije kubihuza n‟igihe mu buryo budateganyijwe n‟igitabo gikubiyemo amabwiriza agenga ipiganwa cyangwa hirengagijwe ibyo giteganya; wemeza imirimo itarakozwe, yakozwe nabi cyangwa serivisi z‟impuguke zitakozwe ku rwego rwazo, serivisi zahimbwe cyangwa uwishyuye iyi mirimo cyangwa izi serivisi ndetse n‟uwishyura amafaranga arenga agomba kwishyurwa hakurikijwe amasezerano;
ahanishwa igifungo kuva ku mezi atandatu (6) kugeza ku myaka ibiri (2) n‟ihazabu y‟amafaranga y‟u Rwanda kuva ku bihumbi magana atanu (500.000) kugeza kuri miliyoni ebyiri (2.000.000) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.
Si ubwa mbere Mvuyekure atawe muri yombi kuko no muri Nyakanga umwaka ushize yatawe muri yombi we n’uwari ushinzwe imiyoborere myiza Mukunzi Phocas, bakekwaho cyo kunyereza umutungo wa Leta muri gahunda ya VUP no gukoresha impapuro mpimbano.
Makuriki.rw