Site icon Rugali – Amakuru

Muzehe wacu we ati twateye imbere! -> Nyamasheke: Bwaki yakamejeje none ubuyobozi bwitabaje abafatanyabikorwa

Amikoro make aracyatuma hari ababyeyi bo mu Karere ka Nyamasheke badashobora kugaburirira abana babo indyo yuzuye bigatuma bahora barwaragurika. Bamwe mu babyeyi bavuga ko ubukene ari bwo butuma habaho imirire mibi mu bana. Muri aka karere harabarurwa abana bagera kuri 546 bugarijwe n’imirire mibi, ku buryo bibatera indwara zituruka ku mirire mibi zirimo na Bwaki.

Ababyeyi bavuga ko imirire mibi imereye abana babo nabi, ku buryo nabo batazi uko babyifatamo kandi nta bushobozi bafite.

Umwe muri bo witwa Nyirahabimana Aline agira ati “Abenshi Babura uko babigenza muri make nta bushobozi nonese umwana w’imyaka itanu ari gupima ibiro 10 ubwo ntaba afite imirire mibi uranamubona no ku isura ukuntu aba ameze.”

Nyirarubungo Rachel we avuga ko bwaki iri gukwira mu bana benshi kandi ubuyobozi bukaba bubizi n’ubwo nta gifatika buri kubikoraho.

Ati “Leta iri kutwirukaho ubutitsa ati ‘niki kiri gutuma murwaza bwaki.’ Ejobundi gitifu yaraje arobanuramo bamwe barwaje bwaki arababwira ngo nibashake uko bahereza abana amata ariko bwaki pe yatongoye.”

Inzego z’ibanze ziranengwa kujenjeka mu kibazo cyo kurwanya Bwaki

Umuyobozi w’Akarere ka Nyamasheke wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Mukamana Claudette, ntahakana ko icyo kibazo gihari akemeza ko akarere nako gakeneye ubufasha mu kukirandura.

Abafatanyabikorwa ba mbere biyambaza ni umushinga wa USAID Twiyubake kugira ngo babafashe guhangana n’iki kibazo.

Ati” Icyo tubasaba cyane turagira ngo badufashe cyane mu kijyanye no kurwanya imirire mibi. Icyo ndakibasaba cyane kubera ko iyo tugaragaye mu turere twa mbere dufite imirire mibi aba ari ikibazo gikomeye.”

Umushinga USAID Twiyubake ugamije kwita ku bana babayeho nabi mu Karere ka Nyamasheke.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyamasheke w’ungirije ushinzwe imibereho y’abaturage Mukamana

Dr Karangwa Innocent, umukozi wa Caritas Rwanda uyobora unayobora uwo, we ntiyemera ko imirire mibi iterwa no kutabora ibiryo gusa, kuko hari n’ubwo biba bihari ariko batazi kubitunganya.

Ati “Kuba Nyamasheke hari urwego ruri hejuru rw’imirire mibi ntabwo biterwa n’uko ntabiryo bihari hano hari ikivu babona isambaza, ushobora guhinga imbuto zikera cyangwa imboga.

“Icyo turi gutoza abantu binyuze mu ishuri ry’abahinzi mu murima ni uguhinga zamboga, guhinga imbuto, kumenya kubitegura, kugira ngo yandyo ishobore kuba yuzuye babana bareke kugwingira bakure neza.”

USAID Twiyubake yageze muri Nyamasheke mu 2016, imaze kugira abagenerwabikorwa bagizwe n’imiryango 9261.

Exit mobile version