Ubutumire: Kwibuka imyaka 20 “Seth Sendashonga” atuvuyemo. Ku itariki ya 2 Kamena 2018, nibwo tuzibuka imyaka 20 ishize Nyakwigendera Seth Sendashonga atuvuyemo.
Muri urwo rwego ikigo “Institut Seth Sendashonga pour la Citoyenneté Démocratique (ISCID asbl)” cyishimiye kubatumira kuza kwifatanya n’abanyamuryango bacyo kwibuka uwo munsi.. Uwo muhango uzaba kw’ itariki ya 2 Kamena 2018 mu Bubiligi, umugi wa Buruseli (Walker Hall, Rue Capitaine Crespel 29, Bruxelles 1050) guhera saa munani (14h00).
Muri uwomuhango kandi ikigo ISCID kizaboneraho no kubamurikira igitabo “Inzira y’ubutwari”.
Tubashimiye kuzaza muri benshi kwifatanya natwe kuri uwo munsi.
Uhagarariye ISCID asbl,
Jean-Claude Kabagema