Site icon Rugali – Amakuru

Muzaze muri benshi i Paris kwamagana Paul Kagame uzaba ari mu Bufaransa mu cyumweru gitaha hagati ya 23 na 26 Gicurasi 2018

Abanyarwanda Batuye I Burayi Bazakiriza P.Kagame Imyigaragambyo Yamagana Imitere Mibi Y’ubutegetsi Bwe. Paul Kagame azaba ari i Burayi mu minsi mike. Yaherukaga mu Bufaransa mu w’2015. Icyo gihe abanyarwanda batuye I Burayi bakoze imyigaragambyo yo kwamagana akarengane kagaragara mu butegetsi bwe. Cyakora hari n’abari baje kumwereka ko bishimiye iyo miyoborere ye. Kenshi, ingendo akorera I Burayi n’Amerika ziherekezwa n’imyigaragambyo y’abanyarwanda cyangwa abanyekongo basaba ko ihohoterwa n’imitegekere mibi y’ubutegetsi byahagaragara. Mu cyumweru gitaha, na bwo abanyarwanda bari I Burayi bazakoresha imyigaragambyo ubwo Paul Kagame azaba ari kuri uyu mugabane.

By’umwihariko, hagati y’amatariki ya 23 na 26, i Paris mu Bufaransa hateganyijwe gahunda ebyiri zatumiwemo impuguke mu ikoranabuhanga, abashakashatsi, abashoramari, abayobozi b’ibigo byibanda ku iterambere ry’itumanaho n’isakazamakuru rihanitse. Izi gahunda kandi zizaba zinarimo na bamwe mu bategetsi bo muri Afurika, muri bo, haravugwa cyane Paul Kagame.

E.Macron na P.Kagame mu Buhinde 11/03/2018

Inama ya mbere izakirirwa muri « Elysée », ingoro y’umukuru w’igihugu cy’Ubufaransa, aho abatumiwe bazaba baganira kuri « Tech for Good » . Iyi nama izaba ibaye mu gihe hirya no hino ku isi havugwa ikibazo cyo kwinjira mu mabanga y’abantu kuri internet batabizi ku nyungu runaka. Muri iyi minsi byavuzwe cyane ku mbugankoranyambaga nka Facebook, bityo mu nama nk’iyi hatumiwemo uri ku isonga mu bayishinze ari we Mark Zuckerberg. Iyi nama izaba inarimo Virginia Rometty (IBM), Bill McDermott (DG de SAP), Satya Nadella (DG de Microsoft), Young K. Sohn (président de Samsung), Dara Khosrowshahi (PDG d’Uber), Brian Krzanich (PDG d’Intel), Alexander Karp (PDG de Palantir) Carnegie na Jimmy Wales (Wikipedia), La Poste, SNCF, RATP, Sanofi, BNP, Thalès, n’abandi.

Iriya nama, izakurikirwa n’irindi huriro rinini ryitwa “VivaTech” na ryo rizabera I Paris, ahitwa “Parc des expositions” hafi ya “Porte de Versailles”. Aha ni na ho, Emmanuel Marcon azavugira ijambo tariki ya 24 Gicurasi 2018, ku bijyanye n’ikoranabuhanga n’isakazamakuru, mbere y’uruzinduko rugufi azerekezamo mu gihugu cy’Uburusiya. Biteganyijwe ko navayo ashobora kuzagira umubonano wihariye na Paul Kagame w’u Rwanda. Umubano w’ibi bihugu umaze imyaka irenga 24 warazambye.

Ese Macron yaba intangiriro yo kuwususurutsa ? Mu buhe buryo, ku butegetsi bwa Paul Kagame ? Ikizwi ni uko abaturage b’ibi bihugu byombi bo bakwishimira kubona umubano wongeye kuba mwiza. Ibi ariko, byaba byubakiye ku musingi utajegajega, habanje gukemurwa ibibazo byatumye uzamba kugeza aho ubutegetsi bw’u Rwanda bwigeze guca igifaransa mu mashuri (ingaruka ziri ku rubyiruko rwize nabi), ubutegetsi bw’u Rwanda kandi na n’ubu bwimye uburenganzira uwagombaga guhagararira Ubufaransa mu Rwanda, imyaka igiye gushira ari itatu iki gihugu nta we gifite mu Rwanda nk’Ambasaderi.

Ese idosiye y’igikorwa cy’iterabwoba cyo kurasa indege yahitanye ba Perezida Habyalimana, Ntaryamira n’abo bari kumwe bose, nikomeza kugaragaza uruhare rwa Kagame, uwo mubano uzashoboka akiri ku butegetsi ? Izo ni ingero nke muri nyinshi, zerekana ko ibihugu byombi nta mubano bifitanye mu myaka ishize kuva aho FPR yafatiye ubutegetsi mu Rwanda.

http://lecpinfo.com/abanyarwanda-batuye-i-burayi-bazakiriza-p-kagame-imyigaragambyo-yamagana-imitere-mibi-yubutegetsi-bwe/

Exit mobile version