Site icon Rugali – Amakuru

Muzaze muri benshi gusaba ko Kagame afungura Violette Uwaamahoro

Kagame azaba ari mu Bwongereza mu minsi micye tukaba tugishakisha aho azaba ari. Turabararitse rero mwitegure maze nitumara kubaha amakuru nyayo yaho azaba ari muzaze muri benshi gusaba ko afungura Violette Uwamahoro nta mananiza.

Nikibazo gikomeye cyane umuntu adashobora kwibaza ngo abone igisubizo.

Niba Kagame avuga ibyo twirirwa tuvuga ko mu Rwanda nta mutekano uhari abantu bicwa kumanywa yihangu bagashimutwa, imiryango yabo igaheba leta y’u Rwanda ikinumira ninde ukora ibi?.

Niba Kagame avuga ko uhisha ikintu amaherezo ukavumburwa kuki adashyira hanze abo bagizi banabi isi nabanyarwanda bakabibona.
Ninde ucunga imbunda mu Rwanda ninde ukwiye kubaza umutekano wa banyarwanda bashimutwa mu Rwanda?.

Ninde urahiza Abaminisitiri ba leta nabayobozi bakuru b’ingabo na polisi?.
Ndibaza ndashidikanya ko Kagame ugiye gukorera urugendo mu Bwongereza muriki cyumweru dutangiye imbere azabazwa ibyishimutwa rya Violette Uwamahoro, uyu mubyeyi afite ubwenegihugu bubiri ubunyarwanda nubwongereza kandi umutekano we ari mu Bwongereza warumeze neza kuko yahageze arimpunzi arakora asaba ubwenegihugu arabuhabwa kuko yarakwije ibyangombwa byo kubuhabwa nkinyangamugayo, igitangaje uyu mubyeyi aburiye mugihugu cye cyamavuko.
Kagame azaba aje guhahira abanyarwanda nkuko akunze kubyita ese azasobanura ate uko inzego ze z’umutekano zashimuse uyu mubyeyi?.
Ese niba Kagame atazi irengero ry’ Uwamahoro Violette azabwira iki abongereza igihe azaba ariyo.

Umwanzuro, niba Kagame adafite aho ahuriye nishimutwa rya banyarwanda niyirukane kandi anafunge abayobozi binzego z’umutekano nibwo twemera ko ntaho ahuriye nayamabi kandi ntibirangirire aho bano bantu bose bataka ko babuze ababo barenganurwe vuba nabwangu.
Ataribyo Kagame ubyuvuga namateshwa.

RNC France

Exit mobile version