Site icon Rugali – Amakuru

Muzahamagare muri benshi mu kiganiro “What Good is a Song” kuri radio WFRG 89.3 Atlanta mwumve aho Intore David Muganza ihangana na Claude Gatebuke

Biracyaza – Claude Gatebuke azacakirana mu kiganiro kuri radio n’Intore yitwa David Muganza umwe muri baje muri Clark Atlanta University bashaka kumubuza kuvuga. Iyi ntore ikaba yiyita ko ariyo ihagarariye diyasipora y’abanyarwanda batuye muri Atlanta

Iki kiganiro kizahita live kuri radio yo muri Atlanta yitwa WFRG 89.3 Atlanta abatuye muri Atlanta ndetse n’abafite Interineti mushobora kuzagikurikira kuri iyi site http://www.wrfg.org .  Ikindi kandi IMPIRIMBANYI ya Demokarasi no guharanira agateka ka muntu Claude Gatebuke azaba uzaba urimo guhangana n’ INTORE yiyemeje kurengera SHETANI bazahanganira mu kiganiro ubundi gihita kuri iyi radio bita “What Good is a Song” kikaba kizatangira saa kumi n’ebyiri z’umugoroba (6:00 PM Eastern Time local Atlanta time) bivuga ko muzaba muri kuri aya masaha:Midnight in Rwanda or 11:00PM

  • Mu Rwanda: Saa sita z’ijoro
  • London: Saa tanu z’ijoro
  • France/Belgium: Saa sita z’ijoro

Musabwe kuzitabira iki kiganiro muri benshi mu gatera ingabo mu bitugu Claude Gatebuke mubaza ibibazo ndetse mutanga ibitekerezo byanyu. Uyu wiyita David Muganza ubundi akaba yiwa Karenzi David Muganza uramubona mw’ifoto iri hasi aho Claude Gatebuke yashatse kumufata ifoto undi agahisha mu maso ye. Erega nibo basigaye bagenda bububa! Aha hari ku wa kabiri taliki ya 23 Mata 2019 ubwo Claude Gatebuke yahanganaga nabo muri Clark Atlanta University.

Exit mobile version