Site icon Rugali – Amakuru

Muzaba mumbwira ibyuru ruganda rw’uyu mugambanyi Ghislain ‘Gisile’ Ibariza, umwe mu bakozi ba DMI bagize uruhare mu rupfu rw’intwari yacu Col Patrick Karegeya

Akarere ka Burera kahagaritse ubufatanye n’abashoramari mu mikorere y’uruganda rw’imyenda. Nyuma yo kunanirwa kumvikana ku bijyanye n’imikorere y’uruganda rw’imyenda mu Karere ka Burera, ubuyobozi bwako n’Ikigo Noguchi Holdings, byafashe umwanzuro wo gutandukanya ibikorwa.

Uru ruganda ruherereye mu Murenge wa Rugarama, rwari rwatangijwe binyuze mu bufatanye bw’impande zombi zari zifitemo imigabane. Rwagombaga gukora nka kimwe mu bigize Agakiriro.

Nk’uko The Newtimes dukesha iyi nkuru yabitangaje ariko, impande zombi zananiwe kumvikana ku bijyanye n’imikorere y’uruganda, nyuma yo kwemeranya gutandukanya ibikorwa, akarere kakaba kazagenzura Agakiriro, mu gihe Noguchi Holdings izagenzura uruganda.

Umuyobozi w’Inama y’ubutegetsi ya Noguchi Holdings, Ghislain Ibariza yabwiye iki kinyamakuru ko uyu mwanzuro wagezweho nyuma y’ibiganiro byahuje impande zombi ndetse bikitabirwa n’inzego zitandukanye zirimo Ikigo gishinzwe iterambere (RDB), Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu na Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda.

Ati” Twari twatangiye uruganda nk’igikorwa gihuriweho. Ariko twaje kubona ko uburyo akarere kakoreshaga twe nk’abikorera butatunyuze, dufata umwanzuro wo gutandukanya ibikorwa.”

Yakomeje avuga ko bifuzaga gukora nk’uruganda rugezweho ariko nyuma basanga abaturage bose bagiye gukorana batiteguye ndetse batujuje ibisabwa, ibi byatumye bahitamo gutandukanya imigabane, buri wese agafata igice cye.

Umuyobozi mukuru w’uruganda, Jean Marie Niyonzima, yavuze ko rugizwe n’inyubako icyenda, bakaba barafashe umwanzuro wo kuzicamo ibice kugira ngo buri ruhande rubone izo gukoreramo.

Nk’uko yakomeje abivuga, Akarere kahawe ibikorwa bifite agaciro ka miliyoni 210 z’amafaranga y’u Rwanda, bingana na 50% by’imigabane yako yose, kazahabwa kandi andi mafaranga ahwanye na 24% by’ayo kashoye kugira ngo Noguchi yegukane uruganda burundu.

Akarere gafitemo imigabane ingana na 48%.

Umuyobozi w’Akarere ka Burera, Florence Uwambajemariya, yavuze ko uburyo akarere gakoresha mu kugenzura ibigo bikorerwamo imyuga itandukanye bushingiye ku bufatanye hagati ya leta n’abikorera, ari na yo mpamvu bitahuye n’ibyo Noguchi Holdings yifuzaga.

Ati” Washoboraga gusanga bamwe mu bakozi badafite ubumenyi buhagije bukenerwa mu ruganda rugezweho, ugasanga biradindiza imikorere y’uruganda rwifuzaga gukora ku rwego rwo hejuru.”

Yakomeje avuga ko uku gutandukanya ibikorwa nta gihombo bizateza akarere, kuko intego nyamukuru kwari ukoroshya imikorere y’ikigo cyitezweho guha akazi abaturage benshi, kandi n’ubundi ibi bikaba bizakorwa, ikibazo kikaba cyari kuzavuka iyo bahitamo gufunga imiryango.

Abayobozi b’uru ruganda bavuga ruzakomeza gukora ruharanira kugera ku ntego bihaye yo guteza imbere gahunda ya ‘Made in Rwanda’ ndetse batange akazi ku bagera kuri 600.

Bateganya gukora imyenda itandukanye irimo ikozwe mu ipamba, amakoboyi, imyenda y’imbere n’amashatsi.

Umuyobozi w’Akarere ka Burera, Florence Uwambajemariya(ibumoso) n’Umuyobozi w’Inama y’ubutegetsi ya Noguchi Holdings, Ghislain Ibariza ubwo bari mu biganiro

angel@igihe.rw
Kwamamaza
Exit mobile version