Site icon Rugali – Amakuru

Muvunyi na Col Ruzibiza nibashake Mutangana ababwire ukuntu yagizwe umwere ku cyaha cy’inyandiko mpimbano ataburanye!

Muvunyi na Col Ruzibiza nibashake Mutangana ababwire ukuntu yagizwe umwere ku cyaha cy'inyandiko mpimbano ataburanye!

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwataye muri yombi abantu bane barimo Paul Muvunyi, wahoze ari Umuyobozi w’Ikipe ya Rayon Sports, akaba n’umwe mu banyemari bakomeye mu gihugu.

Amakuru agera kuri IGIHE ni uko Muvunyi na bagenzi be bafunzwe bakurikiranyweho icyaha cyo gukoresha inyandiko mpimbano. Usibye Muvunyi, hafunzwe Rtd Col Ruzibiza Eugène wigeze kuba Umuyobozi ushinzwe Ingabo mu Karere ka Karongi ndetse mu 2015 yari Umuyobozi wa Brigade ya 307 yakoreraga mu Ntara y’Uburengerazuba.

Hafunzwe kandi Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Gasura mu Karere ka Karongi, Niyongamije Gérald n’umuturage witwa Kayigema Félicien.

Umuvugizi w’Umusigire w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, Dr Murangira B. Thierry, yemereye IGIHE iby’itabwa muri yombi ry’aba bagabo.

Ati “Tariki ya 24 Ukuboza nibwo batawe muri yombi. Icyaha ni ugukoresha impapuro mpimbano.”

Dr Murangira yirinze gusobanura imiterere y’icyaha aba bagabo bakurikiranyweho, avuga ko bikiri gukorwaho iperereza.

Paul Muvunyi ni umunyemari mu by’amahoteli. Mu Karere ka Karongi aho umwe mu bo bafunganywe ayobora, ahafite hoteli y’akataraboneka yitwa Kivu Safari Lodge iri mu Murenge wa in Gishyita. Yatashywe mu 2016 itwaye miliyari 1,2 Frw.

Icyaha Muvunyi akurikiranyweho giteganywa n’ingingo ya 276 y’itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange. Igena ko aramutse abihamijwe n’urukiko, yahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itanu ariko kitarengeje imyaka irindwi n’ihazabu y’amafaranga atari munsi ya miliyoni eshatu ariko atarenze miliyoni eshanu.


Paul Muvunyi yatawe muri yombi


Rtd Col Ruzibiza Eugène nawe yatawe muri yombi muri dosiye imwe na Paul Muvunyi

 

Source: Igihe.com

Exit mobile version