Site icon Rugali – Amakuru

Mutabare Ingagi za Kagame zikeneye inshuti! Abazisura baragabanutse cyane!

By Chris Kamo

Amakuru yatangajwe n’ibiro ntara makuru Associated Press (AP), abazisuraga baragabanutse cyane bitewe n’ikemezo Kagame yafashe cyo kongeza ibiciro ba mukerarugendo barihaga ngo basure ingagi ze.

Uwavuga rero ko Kagame yatemye ishami ry’igiti yari yicayeho akagwana naryo ntiyaba abeshye. Nawe se muri Gicurasi umwaka ushize Kagame yakubye kabiri ibiciro byo gusura ingagi akivana ku $750 agishyira ku $1,500 kuburyo cyahise kiba igiciro cya mbere gihanitse mu karere ushyizemo Congo na Uganda.

Ubu muri Uganda gusura Ingagi bishyuza $600 mu gihe muri Congo bishyuza $400. Nawe umbwire niba wariha $1,500 uziko ugiye muri Congo cyangwa Uganda bidahenze cyane. Ahubwo hari umuntu wambwiye ngo mu minsi ishize Kagame yabonye abazungu benshi bakomeje kwigira muri Virunga muri Congo gusura ingagi aba yohereje aba DMI be bashimuta abongereza 2 cyangwa 3 niba nibuka neza kugirango atere ubwoba abazungu basura ingagi banyuze muri Congo. Ariko aribeshya kuko natisubiraho ngo agabanye ibiciro nabariya bacye yabonye umwaka ushize bazigira Uganda cyangwa Congo.

Kagame kutamenya imibare no guhubuka mu gufata ibyemezo bimukozeho. Kongeza ibiciro byo gusura ingagi ntabwo byagabanyije abasura ingagi gusa kuko aba basura ingagi iyo ari benshi ama hoteli abyungukiramo none ziriya hoteli mubona Kagame n’agatsiko bubatse ubu nazo zagize ikibazo cyabaziraramo bagabanutse cyane. Nkuko umwe mu bacunga imwe muri hoteli za FPR n’agatsiko yitwa Le Bambou Gorilla Lodge iri hafi ya parike yo mu birunga yabivuze, bagize igihombo gikomeye kuburyo batakaje hafi 40% (Mirongwine kw’ijana) by’abamukerarugendo babonaga mbere yuko Kagame yongeza ibiciro.

Namwe mubwire niba koko Kagame ajya atekereza mbere yo gufata ibyemezo. Ariko ntawamurenganya kuko amashuri ye uko angana turayazi, gusa umuntu yakwibaza niba abakozi be nka Clare Akamanzi bize amashuri menshi kandi mushuri akomeye nka Havard bataramugiriye inama ngo bamwereke ingaruka zo gukuba kabiri ibiciro kandi uzi ko Uganda na Congo biri hasi cyane. Ibi ariko birerekana ko Kagame ntawe ushobora kumugira inama kuko niba Clare Akamanzi twese tuzi adashobora kumubwira ngo yumve none se undi yakumva ni nde? Genda Rwanda waragowe!

Exit mobile version