Site icon Rugali – Amakuru

Minisitiri Musoni we bazamuha uruhusa rwo kwiregura ryari?

Ubundi mu gihugu kigendera ku mategeko, Musoni cyangwa Kayitesi bagobye kurega Capt Safari n’ibinyamakuru bya DMI ya Kagame Igihe.com na Rushyashya byatangaje inkuru y’ubusambanyi bwabo. Ariko kubera ko tuzi uwatanze uburenganzira ngo inkuru ya Musoni ihite tumuzi akaba ariwe MUCAMANZA MUKURU, UMUPOLISI MUKURU, URUKIKO RW’IKIRENGA n’ibindi ntarondogoye, ntawe ushobora kugira ikirego atanga.

Gusa icyo Kayitesi ashoboye kandi ari nacyo yakoze nukujya mu binyamakuru akiregura kandi iki kinyamakuru Ingenzinyayo yagiyeho niba nacyo kitari kuri lisiti ya DMI maze ikazasanga cyaritambitse mu mukino wabo “Mucezo wa ndani” barimo na Safari hari igihe mwakumva bagifunze.

Naho uwitwa kwizina gusa minisitiri ariwe Musoni dore ko barangije no kumubwira ko atagomba kwiremereza ndetse n’abamuzaniraga ka cyayi bagomba kubihagarika akajya yikorera byose harimo kwitwaza ikoti no kwicara aho abonye muri za bus, ubu ameze nkabyabindi abanyarwanda bita gupfa uhagaze. Ntashobora kwibeshya ngo agire icyo avuga nkuko Kayitesi we nibura yagiye mu kinyamakuru akisobanura.

Ubundi iyo mu Rwanda haba hari uburenganzira bwo kuvuga icyo ushatse umuntu witwa ngo arakomeye nka Musoni yari gutumiza ibinyamakuru byose bikomeye mu Rwanda maze akisobanura ndetse akabwira abanyarwanda icyo atekereza. Ariko kuba akiri Minisitiri akaba ntacyo aravuga, amakosa twayashyira kuri Kagame wamugize minisitiri. Ahubwo uko iminsi igenda yicuma biragaragara ko nubwo basebeje Musoni ariko uwategetse ngo bamusebye niwe umuntu yavuga ko ari kugenda aseba kurushaho. Reka dutegereze ikizakurukira muri aka gakino “Mucezo wa ndani”

Exit mobile version