Nyamagabe – Umugabo witwa Augustin arashinjwa kwica umugore we amutemye akamuca ijosi akoresheje umupanga. Ubu yatawe muri yombi, uyu muryango utuye mu murenge wa Mushubi akagali Cyobe umudugudu wa Gaseke.
Byabaye mu ijoro ryo kuri uyu wa kabiri aho umugore we w’imyaka 34 umurambo we bawusanze mu nzu y’ubucuruzi yakoreragamo mu wundi mudugudu wa Rutongo, umubiri we bawutemye ijosi.
Umugabo we bahoraga bagirana amakimbirane niwe bikekwa ko yamwishe kuko ngo muri iyi minsi uyu mugore yari asigaye arara mu nzu yacururizagamo ahunga umugabo we nk’uko bitangazwa na Philippe Byamungu Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mushubi.
Uyu muyobozi yabwiye Umuseke ko aba bashakanye baherutse gushyamirana ku cyumweru gishize ubwo umugore yavaga gusenga agasanga umugabo we yacyuye ishoreke ye, bigatera intonganya.
Augustin kandi, ngo yari akunze gushyamirana n’umugore we biturutse ku kuba yahoraga amuca inyuma akajya mu bandi bagore.
Umuyobozi w’umurenge wa Mushubi avuga ko bakeka ko Augustin yishe umugore we kubera ayo makimbirane bahoragamo.
Uyu mugabo Augustin hamwe n’abari baraye irondo mu ijoro ryo ku cyumweru bafungiye kuri Police y’Umurenge wa Mushubi mu gihe iperereza rikomeje.
Nyakwigendera n’umugabo we bari bafitanye abana batatu.
Source: Umuseke.rw