Site icon Rugali – Amakuru

Mushikiwabo yegukanye umwanya ariko amabi ya Kagame menshi yagiye ku ka rubanda

By Pam Philios

Mushikiwabo ngo yatsinze? Ubundi se harya habaye amatora? Cyangwa byari byararangiye zamani?
Reka nibutse abantu ko ari Louise watsinze atari u Rwanda n’ikimenyimenyi akoze amakosa cg agize ibyago yavaho bagatora undi ntago u Rwanda rwakoherezayo Nduhungirehe kumusimbura … ababyitiranya n’u Rwanda ndumva mwibeshya cyane …

Mu myaka yashize BNR itangaza inoti nshya ya 500 yakuyeho igifaransa kuri Radio umwe mu Rwanda (KFM cg Radio 10) Rwangombwa mu bwishongozi bwinshi urwo rufaransa yararunnyeze karahava, hadaciye 2 REB ibwira abarimu ko bagomba kwigisha mu cyongereza bose mbese muri make uru rurimi rwaciwe amazi ku karubanda abanyamahanga nibo wabeshya ko igifaransa cyari kigikoreshwa mu Rwanda ariko buri munyarwanda azi aho cyari kigeze kirindimuka .. kuba umwe mubabigizemo uruhare agizwe umuyobozi wa OIF ni akamaramaza. Maze rero ndisabira uwagenwe kuba umuyobozi wa OIF kuba mushiki wacu twese nk’abanyarwanda avugire abakoresha urwo rurimi basubizwe ijambo baniganwe n’ikipe afana dore ko itanarwumva na gacye … Ndisabira kandi gitimujisho kureka gukomeza kubyinisha abanyarwanda Muzunga nibashwana na turiya tuzungu ntazabyuke adushora mu mihanda kungufu ngo turamagana amafuti bakoranye.

Muri iyi deal hari ibyantunguye pe ingendo y’ubufaransa bwa Macron ku Rwanda sinyishyira amakenga gusa nizere ko nta mbaga nyarwanda cyangwa y’abaturanyi izoreka …. mfite amatsiko kandi yo kumenya ibyo Kagame yemereye Macron kuko ibyo Macron yemereye Canada byamenyekanye.

Félicitation Louise

Exit mobile version