Site icon Rugali – Amakuru

Mushikiwabo yagishije inama Abdou Diouf wamaze imyaka 12 ku mwanya ari guhatanira muri OIF

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Louise Mushikiwabo, yagiranye ibiganiro na Abdou Diouf wabaye Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango Mpuzamahanga w’Ibihugu bikoresha Igifaransa (OIF), umwanya yamazeho imyaka hafi 12 guhera muri Mutarama 2003 kugeza mu Ukuboza 2014.
Ni mu kiganiro aba bombi bagiranye ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu, i Paris mu Bufaransa ari naho hari icyicaro gikuru cya OIF.

Mu butumwa yanyujije kuri Twitter, Mushikiwabo yagize ati “Muri gahunda ya kandidatire yanjye ku buyobozi bw’Umuryango w’Ibihugu bikoresha Igifaransa, nashimishijwe no kumva inama ze z’ingirakamaro no kwigira ku bunararibonye bwe bw’imyaka 12 yayoboye OIF.”

Mushikiwabo arahabwa amahirwe. Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron, aheruka kwerekana ko yashyigikiye mu buryo bweruye kandidatire ya Minisitiri Louise Mushikiwabo, ku mwanya w’ubunyamabanga bukuru bwa OIF.

Perezida Macron yavuze ko asanga umutima wa Francophonie kuri ubu uherereye muri Afurika, aho ngo buri wese wifuza kugeza aheza uyu muryango kuri ubu atabigeraho atishingikirije urubyiruko rwo ku mugabane wa Afurika, ku buryo ku bwa Macron “Kandidatire ku buyobozi bwa Francophonie yaba iturutse muri kimwe mu bihugu bya Afurika, niyo yaba ifite ishingiro cyane”.

Inkuru yasohotse mu kinyamakuru IGIHE ku taliki ya 7 Kamena 2018

Namwe murumva inyungu ubufaransa bubifitemo. Gukomeza gukoloniza Afurika ariko cyane cyane bashaka kugera ku bukungu bwa Congo. Ntimugire ngo hari urundi rukundo.

Exit mobile version