Site icon Rugali – Amakuru

Isesengura rya Kalisa ku cyatumye Kagame ashakira Mushikiwabo umwanya muri OIF

Byanditswe na Kalisa

Kuvanaho igifaransa ntabwo byari agenda ya FPR, byari agenda ya UK na USA, bitari ibyo Kagame yari kubuza abana be n’umugore kuvuga igifaransa. Gusa agatsiko katurutse Uganda kashakaga kwiharira imirimo yose gategeka ko majorité ivuga ururimi rwa minorité. Rero muri ibi byose Mushikiwabo abifitemo uruhare runini nka Ministre des affaires Etrangères, none se wamuha amanota angahe ku mibanire yacu n’abaturanyi? Ninde wahangaraga abafaransa akabifatira ku gahanga agatinyuka no kubwiza inani na rimwe Hollande? Rero abantu bungukira muri opération OIF ni benshi:

1. Abafaransa baragaruka mu karere babifashijwemo na Kagame (ikibazo k’indege n’ubundi kireba abanyarwanda n’abarundi, abafaransa batakajemo abaderevu batatu, assurance yarangije kubishyura).

2. Kagame yikuyeho Mushikiwabo uzi neza uwishe Lando, Hélène ,Patrick na Malayika, Mushikiwabo ntiyibwire ko yategeka Francophonie nkuko yategekaga i Kigali yubahiriza amategeko y’umuntu uzi kwandika izina rye à peine, Kagame yiyegereje abafaransa mu gihe azi neza ko igitero kimutegereje gishobora guturuka Uganda, kandi USA na UK bisa nibishaka kumwipakurura (mwibuke igihe yavugaga ngo ukorana gahunda n’abantu hanyuma bakakuvamo ).

3. Mushikiwabo abonye uko yiruhukira ibitutsi bya Kagame kandi carrière ye internationale itangiriye hariya, ntabwo Kagame yari kumwamamaza na ziriya ngufu nta nyungu abifitemo.

4. Opposition izabyungukiramo kuko Louise ntazajya yamagana ibindi bihugu ngo areke Rwanda. 5. Victoire Ingabire, Kizito Mihigo na ba Rwigara (Diane na Maman we) nabo babyungukiyemo ngo ukorora acira aba agabanya!!!Mukurikire umukino.

Exit mobile version