Site icon Rugali – Amakuru

Mushikiwabo bamuhaye ingufu adafite!

TOPSHOT - French President Emmanuel Macron meets with newly elected Secretary General of the International Organisation of French-speaking countries (OIF), Rwandan Foreign Minister Louise Mushikiwabo on the sidelines of the 17th Francophone countries summit in Yerevan on October 12, 2018. (Photo by ludovic MARIN / AFP)

Azakoresha se iyihe ntwaro yo guhindura igifaransa ururimi rukomeye? Abafaransa ibihumbi n’amagana benerwo byarabananiye none niwe ugiye kubikora!!! Perezida Macron yahaye Mushikiwabo umukoro wo guhindura Igifaransa ururimi rukomeye ku Isi. Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron, yifurije Louise Mushikiwabo watangiye inshingano ze nk’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Ibihugu bivuga Igifaransa, OIF, kuzagira akazi keza ndetse amuha umukoro wo kugeza Igifaransa ku rundi rwego.

Ku itariki ya 3 Mutarama 2019, nibwo habaye ihererekanyabubasha hagati y’Umunya-Canada, Michaëlle Jean, wari umaze imyaka ine ku buyobozi na Mushikiwabo Louise wamusimbuye, igikorwa cyabereye ku cyicaro cy’uyu muryango mu Mujyi wa Paris mu Bufaransa.

Abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter, Macron yifurije Mushikiwabo ishya n’ihirwe mu nshingano ze nshya, ariko anamusaba ubufatanye mu gutuma Igifaransa gihinduka ururimi rukomeye ku Isi.

Ati “Dufatanye kugira ngo Igifaransa kibe rumwe mu ndimi zikomeye ku Isi n’abavuga Igifaransa babe umuryango wa politiki uri ku rwego rw’Isi.”

Macron ni umwe mu bakuru b’ibihugu babaye aba mbere mu kugaragaza ko bashyigikiye kandidatire ya Mushikiwabo.

Muri Gicurasi 2018 yavuze ko kandidatire iturutse muri Afurika noneho uwiyamamaza akaba ari umugore byarushaho kugira ishingiro.

Ati “By’akarusho iyo kandidatire yaza ari iy’umugore kuko ariho byarushaho kugira ishingiro […] Ku bw’iyo mpamvu, nibaza ko Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Louise Mushikiwabo, afite ubushobozi bwose bukenewe ndetse n’ubunararibonye bwose busabwa kugira ngo akore iyi mirimo.”

Mushikiwabo yanditse kuri Twitter ye ko yakiriye neza ubutumwa bwa Macron, anavuga ko yiteguye gufatanya n’abanyamuryango ba OIF bakagera ku byo uyu muryango wiyemeje.

Ati “Urakoze cyane Perezida! Mfite umuhate wo kugera ku bintu bikomeye uyu muryango dukunda ushobora kugeraho mfatanyije n’abanyamuryango bose ba OIF.”

Mushikiwabo kandi yavuze ko umunsi we wa mbere nk’Umunyamabanga Mukuru wa OIF waranzwe n’ibyishimo n’umutuzo, anashimira abamwakiriye na Michaëlle Jean n’itsinda rye kubera uburyo ihererekanya bubasha ryabaye mu mahoro.

Ku wa 12 Ukwakira 2018, nibwo Mushikiwabo wari usanzwe ari Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, yatorewe kuba Umunyamabanga Mukuru wa OIF.

Abakuru b’ibihugu na za Guverinoma bagera kuri 40 nibo bemeje Louise Mushikiwabo nk’Umunyamabanga Mukuru wa OIF mu myaka ine iri imbere. Amatora yabereye mu Nteko Rusange yawo ya 17 yaberaga i Erevan muri Armenia.

Umuryango OIF Mushikiwabo yatangiye kuyobora umaze imyaka 48 ushingiwe i Niamey muri Niger. Watangijwe n’ibihugu 21 byiganjemo ibyahoze bikolonijwe n’u Bufaransa.

Kuri ubu ugizwe n’ibihugu 84 birimo ibinyamuryango byuzuye 54, ibihugu bine byiyunze n’ibihugu 26 by’indorerezi.

Mushikiwabo ni Umuyobozi wa kane uyoboye OIF nyuma y’Umunyamisiri Boutros Boutros-Ghali (1997-2002), Abdou Diouf wo muri Sénégal (2003-2014) na Michaëlle Jean (2014-2018).

 

Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron, yashyigikiye Mushikiwabo kuva ku munsi wa mbere wa kandidatire

IGIHE

Exit mobile version