Site icon Rugali – Amakuru

Mushaka ko abazungu bavuganira Afurika kandi ubwayo abayishinzwe bayivuganira gake?

Nyuma yo kwicwa kwa ambasaderi w’Ubutaliyani muri Kongo Kinshasa, nongeye kumva abantu benshi bavuga ngo iyo abazungu bapfuye, isi ivuza induru, nyamara igaceceka iyo abanyafurika birirwa bicwa. Iki gitekerezo kiransetsa. Abazungu nyine ibihugu byabo bibitayeho. None se muba mushaka ko abazungu bavuganira Afurika kandi ubwayo abayishinzwe bayivuganira gake?

Turacyafite abantu bamara imyaka 40 ku butegetsi, ubivuze agafungwa cyangwa akicwa. Uvuze ko uburenganzira bwa muntu buhonyorwa, agatotezwa. Hari aho abana (mu cyiswe ishuri) bacyandika mu ivumbi, nyamara abaperezida b’ibyo bihugu bagendera mu modoka zigura miliyoni z’amadolari. Kubera nta bitaro abo bakuru b’ibihugu bubatse, bajya kwivuriza hanze. Harya ubwo aba ni bo bazahaguruka bakavuganira Abanyafurika?

Ubu muragira ngo abazungu batuvuganire bahereye ku ki? Yego, hari aho bakidukolonije, ariko se ni na bo badutegeka gutunga ibya Mirenge rubanda rushonje? Ni na bo se badutegeka kumara imyaka 45 ku butegetsi ku buryo tubuvaho baducunga mu kagare na bwo byananiranye kuburekura? Mwe kujya murabeshera rutuku!

Etienne Gatanazi

Exit mobile version