Site icon Rugali – Amakuru

Museveni yasubije Kagame

Museveni yasubije Kagame

Perezida wa Uganda, Yoweli Kaguta Museveni avuga ko uwo ari we wese washaka gutera Uganda nta mbabazi azamugirira.

Mu ijambo rye ryo kuwa 29 Ugushyingo 2019 ubwo yafunguraga ku mugaragaro ikigo kizaba gishinzwe kugenzura umutekano binyuze muri za kamera, yavuze ko ubu butumwa bureba nanone uwashaka guhohotera Umunya-Uganda cyangwa se Umunyafurika.

Yavuze ko kuba umwe muri aba baturage bavuzwe haruguru, bimeze nko kuba umwe mu bo mu muryango we.

Ati ” Niba ukunda ubutaka bw’abasokuruza, bivuze ko Abanya-Uganda bose ari umuryango (…). Hari abatabyiyumva gutyo, bumva ko kuba umuryango ari ukuba abantu bavuka ku mugore umwe. Ni yo mpamvu nzabateza ibibazo. Uri hafi yanjye ukumva ko wakwica, ugatoteza, ugafata ku ngufu umugore ofudde [uri umurambo]. Sinakugirira impuhwe.”

Yakomeje agira ati ” Niba ushaka gutera Uganda, wareba ahandi ubikorera.”

The Daily Monitor dukesha iyi nkuru ivuga ko abari aho baguye mu kantu bumvise amagambo ya Museveni. Benshi bibajije niba ari abakora ibyaha bari muri Uganda cyangwa ari abari hanze yabwiraga.

Exit mobile version