Perezida wa Uganda Yoweri Museveni yasibye ubutumwa yanditse kuri Twitter bwavugaga ko hakwiye ibiganiro ku ntambara iri kuba muri Ethiopia “iganisha ku mpfu zitari ngombwa no kuzahaza ubukungu”.
Ibitekerezo bye mu ruhererekane rw’ubutumwa yabitangaje ubwo yari amaze kubonana na Demeke Mekonnen minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Ethiopia waje muri Uganda.
Ariko aka gace ko muri ubwo butumwa biraboneka ko baje kugasiba:
Nta mpamvu yatangajwe y’uko iyi tweet yasibwe kugeza ubu, gusa bizwi ko leta ya Addis Ababa yanze ibiganiro n’ishyaka Tigray People’s Liberation Front (TPLF).
Addis Ababa ivuga ko ibitero byayo mu gace ka Tigray ari “ibikorwa byo kugarura kubahiriza amategeko”.
Imirwano imaze gutuma abantu ibihumbi bahunga igihugu bajya muri Sudan ndetse havugwa amagana y’abamaze gupfa.
Kubona amakuru nyayo y’ibiri kubera muri Tigray biragoye kuko imirongo ya telephone na Internet byakuweho.
Kare, guverinoma ya Ethiopia yahakanye ko Perezida Museveni yaba ari kuba umuhuza hagati yabo na TPLF.
Bwana Museveni avuga ko ibiganiro bye na Bwana Demeke “byibanze ku bibazo by’amahoro n’umutekano bireba Ethiopia ubu”.
Yongeyeho ko atemeranya na “politiki y’ubutegetsi bushingiye ku moko. Tugomba gushyira imbaraga mu bumwe n’inyungu rusange kuko ariyo nzira yonyine yo gutera imbere”.