Ubwo yakiraga umuhungu we Kagame, Museveni yaciye amarenga ko DR Congo izaba nka Sudan igacikamo ibice. Ni byiza ko Gen Muhoozi yatumiye nyirarume Kagame ariko se kuki yibagiwe gutumira nyirasenge Nyiramongi Jeannette? Ibi byose n’amayobera!
Kagame se yaba yaratandukanye na Jeannette Nyiramogi ko asigaye agenda wenyine nkaho adafite umufasha?
Abantu benshi bibajije kuri ruriya rugendo rwa Kagame aho yagiye Uganda nyuma y’imyaka irenga itatu adakandagirayo. Kagame yabuze umwanya wo kujya mu nama y’umutekano i Nairobi muri Kenya none abonye uwo kujya muri Uganda kwizihiza isabukuru y’amavuko y’umuhungu wa Museveni. Ibi birakurikira urugendo rwa Gen Muhoozi yagiriye mu Rwanda mu minsi ishize. Izo ngendo zombi zaba zirimo zicura iki?
Ntabwo ari gusa kuko kuba Paul Kagame ahaguruka i Kigali ngo agiye kwizihiza isabukuru y’amavuko y’umuhungu wa Museveni n’uko hari ikindi kintu kirenze kibyihishe inyuma. Hari agakino karimo gakinwa abantu bataratahura. Uyu mukino uzakomeza kugeza igihe Museveni na Kagame, ibikoresho bya ba gashakabuhake, bageze kuri isiyo gashakabuhake yabahye yo gucamo DR Congo mo kabiri