Site icon Rugali – Amakuru

Museveni yabwiye Kenyatta ko nta kibazo afitanye n’u Rwanda

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ububanyi n’amahanga Olivier Nduhungirehe, yavuze ko Perezida wa Uganda Yoweri Kaguta Museveni yabwiye mugenzi we wa Kenya, Uhuru Kenyatta ko nta kibazo afitanye n’u Rwanda.

Kuri uyu wa Mbere nibwo Perezida Kenyatta yasuye u Rwanda aganira na Perezida Paul Kagame aho yari mu mwiherero w’abayobozi mu Kigo cy’imyitozo cya Gisirikare cya Gabiro. Yahitiye i Kampala aganira na Perezida Yoweri Museveni ku biro bye i Entebbe.

Ni ingendo yakoze mu gihe umubano w’u Rwanda na Uganda utifashe neza, aho u Rwanda rushinja Uganda gushyigikira abagamije kuruhungabanyiriza umutekano, guhohotera abanyarwanda bagiyeyo no kubangamira ubucuruzi bwarwo.

Mu kiganiro Ikaze Munyarwanda cyatambutse kuri Radio Flash Fm mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu, Nduhungirehe yabajijwe ikibazo Museveni yaba yarabwiye Kenyatta ko afitanye n’u Rwanda.

Nduhungirehe yavuze ko Kenyatta yababwiye ko Museveni yagaragaje ko nta kibazo afitanye n’u Rwanda.

Ati “Museveni yamubwiye ko ntacyo”.

Nduhungirehe yabajijwe niba igihe kitageze ngo hitabazwe umuhuza mu gihe u Rwanda rugaragaza ko rubangamiwe Uganda yo ikavuga ko nta kibazo ifite.
Yavuze ko bigoye guhuzwa mu gihe uruhande rumwe rutemera ko hari ikibazo.

Ati “Iyo uvuze umuhuza, aragenda akicara hagati y’abantu babiri buri muntu afite icyo yakoze , buri muntu akavuga icyo yiyemeje gukora ngo gikosorwe hanyuma hakaba ubwumvikane no gusinya amasezerano ariko ubu siko bimeze. Nta nyandiko n’imwe dufite ya Uganda itubwira ngo dore ikibazo tubafiteho. Ntabwo rero ibintu bigomba kureshyeshywa.”

Umusesenguzi mu bya politiki akaba n’Umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda, Dr Christopher Kayumba, agaragaza ko ikibazo kizakemurwa abaturage nibahaguruka bagashyira igitutu ku bayobozi.

Kayumba yavuze ko ingaruka nyinshi ziri kugera ku baturage kurusha abayobozi bityo ko ari na bo bagomba kubigiraho uruhare.

Ati “Iki ni ikibazo kireba abaturage b’u Rwanda na Uganda, nibo bababara. Iyo batakigenderana, umuturage ngo yambuke umupaka agurishe ibirayi ntabwo ashobora kujyana umwana we mu ishuri.”

“Abaturage b’ibi bihugu bagomba gutangira kubisaba bati ibi bibazo biratuma ubucuruzi bwacu bugwa hasi, bikemure kuko twagutoye ngo ukore mu nyungu zacu.”

Icyakora Nduhungirehe yavuze ko atari ngombwa ko abanyarwanda bashyira igitutu kuri Guverinoma ngo kuko ntacyo itakoze ngo bikemuke Uganda ikanga kugaragaza ubushake.

U Rwanda na Uganda si ubwa mbere bigiranye amakimbirane kuko mu myaka ya 1999 na 2000 byarashwanye ndetse ingabo zabyo zirwanira Kisangani muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Icyo gihe Uganda niyo yahatakarije ingabo nyinshi kuko zisaga igihumbi, ibihugu byo muri Amerika n’u Burayi byarahagobotse bisaba ko habaho imishyikirano.

Nduhungirehe yabajijwe niba bategereje ko ibyo bihugu byongera guhaguruka ngo u Rwanda na Uganda byongere kubana, maze avuga ko u Rwanda rudakeneye amahanga ngo rumenye ibibazo rufite.

Ati “Hari ikintu kivugwa ukagira ngo u Rwanda hari ibyo rwanze gukora kandi twarakoze byose. Ahubwo niba uvuga abaterankunga, bashyira igitutu ku rundi ruhande byo nabyumva ariko twe tuzi inyungu zacu.”

Guverinoma y’u Rwanda iherutse kugira inama abanyarwanda yo kudatemberera muri Uganda kubw’umutekano wabo, bituma benshi barimo abacuruzi bajyaga kurangurayo cyangwa bakahanyuza ibicuruzwa byabo bavuye ku cyambu cya Mombasa babihagarika.

Ikibazo cyongeye gukomeza n’ivugururwa ry’umupaka wa Gatuna ryatumye imodoka nini zisabwa kujya guca i Kagitumba.

Byatumye hirya no hino mu gihugu ibicuruzwa bimwe bitangira kubura ku isoko ibindi bizamurirwa ibiciro.

 

https://www.igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/museveni-yabwiye-kenyatta-ko-nta-kibazo-afitanye-n-u-rwanda

Exit mobile version