Site icon Rugali – Amakuru

MUSEVENI vs KAGAME IGIHE CYO GUFATA IMBWA YASAZE CYARAGEZE

Ibibazo biri hagati y’igihugu cyu Rwanda na Uganda bikomeje kwiyongera kugeza aho noneho abayobozi bu Rwanda bavuga ko ngo ntamahoro azaboneka mu gihugu igihe abafaransa batarava kubutaka bwa Uganda.

Abafaransa koko ngo bali mu gihugu cya Uganda aliko kumpamvu zogufasha ingabo za Uganda amahugurwa yokurwanya iterabwoba mu karere zirimo Alshababu ya Somalia, aliko kandi igihangayikishije Uganda nuko igihe cyose abategetsi bu Rwanda bahora bumva ibintu byose bikorerwa mu karere bagomba kubimenya.

Ibyo bikaba biterwa noguhora bikanga ko ngo hali ingabo zizabatera zikabakura kubutegetsi, ikibazo gikomeje guteza amayobera nuko koko ngo hali insore sore nyinshi zavuye mu Rwanda ndetse nomuturere dutandukanye two mugihugu cya Uganda na Tanzania ndetse no mubindi bihugu hirya nohino ngo bali Uganda, cyakola nubwo Uganda ibisobanura ukwayo u Rwanda narwo rukabyumva ukundi, ibyo leta ya Kigali ikabitsindira Gen Kayumba Nyamwasa usigaye atuye mu gihugu cya Afurika Yepfo. Umugabo Gen Kayumba kuva avuye mu Rwanda Kagame ntiyongeye gusinzira kugeza naho amuteje abagizi ba nabi kumuhotorera muri Afurika yepfo aho yahungiye.

Leta ya Uganda ikaba yaratangarije u Rwanda ko abantu baza binjira Uganda akenshi ziba alimpunzi za abarundi ndetse n’abanyarwanda bahunga inzara aliko u Rwanda ibyo ntirubikozwa, abashinzwe iperereza bokuruhande rwu Rwanda bo bemeza ko Uganda ikomeje guha urubuga abo bahanganye.

Ibyo kandi bikaba bije bikulikira uburakari perezida Kagame yagaragarije Perezida Museveni amuhora ko yemereye umunyemari Rujugiro gukomeza  gushora imari mu gihugu cya Uganda.

Kugaragara kwa abafaransa mugihugu cya Uganda ndetse batanga amahugurwa arimo nokwigisha gukoresha imbunda zirasa kure bikaba bihangayikishije Kagame, dore ko yari yaramenyereye gufatwa nkumwana wicyanze aho Museveni yakomeje kwirengagiza amafuti ye kenshi.

Hambere perezida Museveni yabwiye Kagame ko arambiwe amakosa ye yiganjemo kumuteranya nabantu bose hirya no hino.

Amwe mu makosa Kagame yakoresheje Museveni harimo impfu zabasilikare batagira ingano baguye mu ntambara yokubohoza Uganda ndetse n’u Rwanda aliko Kagame agahimba impfu zidafututse kugeza uyumunsi byagiye bigaragara ko yari amacenga ya Kagame nabamwe mubo yizeraga icyo gihe.

Mu myaka yohambere aha Kagame yicishije uwahoze ashinzwe iperereza rya Uganda Gen Mayombo amuhoye ko musevseni yamwumvaga cyane kandi Mayombo atumvikana na Kagame, nabyo biracyashegesha Perezida Museveni

Hambere Kagame nanone yatwitse amarimbi yabami ba Buganda abikora mu buryo bwoguteza akaduruvayo mu bagande ikintu cyagoye Museveni kumvisha abagande uwabikoze. Ibyo byateje imyigaragambyo yamaze iminsi kugeza aho Museveni n’umwami w’uBugande bagiye kwinginga abaturage kuva kumihanda. Kagame akaba yarakoze icyo gikorwa muburyo bwo kwitura inabi Uganda nyuma yuko abayobozi ba Uganda byumwihariko Sam Kutesa wari minisitiri wu bubanyi namahanga avugiye ko badashobora gufata Gen Kayumba Nyamwasa warimo ahanyura ahunga Kagame.

Kagame yagerageje kubuza Museveni kuvugana na Perezida Nkurunziza w’uBurundi, agerageza kwica uwahoze ari perezida wa Tanzania Kikwete. Ubu noneho akaba alimo guteranya Perezida Zuma wa Afurika yepfo na Museveni ndetse na Uhuru Kenyata wa Kenya aliko rugeretse.

Perezida Museveni aherutse guhindura abayobozi bingabo, akuraho abaziranye na Kagame ndetse yimika abasilikare bataziranye nagato nabirwanda, ikyababaje Kagame akaba aruko umuyobozi ubu yashyizeho uyoboye ingabo Gen David Muhozi ari umuntu udacengerwa nagato. Kagame yari yaramenyereye gukoreshe ikimenyane kyabasilikare bakuranye ba Uganda nabu Rwanda bikamufasha kumenya ibikorerwa Uganda byose. Kagame ahangayikishijwe cyane nukuntu Museveni yatangiye kumuhisha amabanga ye ndetse akaba yumvikana nabayobozi bo mu karere kandi kagame ntawe bavugana, Tanzania naho kagame yaramaze iminsi yarahagize akalima ke kuko ntasiba kuhiba impunzi akazitwara kuzica azibeshyera ko ngo zirimo gushaka kumutera ibyo nanone yarabikoze cyane muri Uganda mu myaka ishije.

Ikindi kandi kidasanzwe akaba arukuntu nanone Kagame yafashije Col Kizza Besigye indi nshuro mumatora ngo yifuza ko yatsinda Museveni kugeza naho ahungishije umuryango wa Besigye akabashyira ikigali ngo kugeza aho amatora arangiriye, abonye Museveni atsinze akangurira Besigye gukoresha imyigaragambyo bise ‘’defiance’’, kugirango abanya Uganda bigomeke bange ibyavuye mu matora kugeza Museveni alimbuwe. Ibyo byatumye Museveni yibaza amaherezo ye nogukomeza gukingira ikibaba Kagame, Perezida Museveni yigeze kuvuga ngo Kagame nink’imbwa yasaze ati kugirango ubashe kuyirangiza nukwitonda naho iyo uhubutse irakuruma.

Igihe cyo gufata imbwa yasaze kirageze.

Placide Kayitare
Inyenyerinews.org

Exit mobile version