Nta kibabaza kiruta kumva umuntu yirata ibikorwa byawe, agahagarara imbere y’imbaga akivuga imyato n’ibigwi atabiriye icyuya ndetse ntagire na rutangira ngo yibuke ko hari abatari bake bitanze bakahaburira ubuzima.
U Rwanda ni igihugu cyigenga kigendera ku mahame ahamye ya demokarasi ibereye buri wese bishingiye ku bwitange bw’ingabo z’igihugu zitanze zitizigamye ngo zicungure Abanyarwanda bari mu kangaratete.
Nyuma y’imyaka 24 uru rugamba rurangiye hari abitwerera uruhare n’umusanzu muri uyu mugambi wagaruriye icyizere ubuzima bw’abenegihugu bwari mu kaga.
Ibi ntabwo ari umugani cyangwa ibitekerezo by’inkuru ndende ahubwo ni amagambo akomeje kuranga Perezida wa Uganda, Yoweri Kaguta Museveni, utagira isoni zo kwiyamira akabwira Inteko Ishinga Amategeko y’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EALA), ko ari we wenyine watinyutse kurwanya ubutegetsi bwa Habyarimana bwicaga Abanyarwanda, agafasha FPR guhagarika jenoside.
Amagambo Museveni yatangaje ejo ku wa Kabiri i Kampala, yatumye benshi bibuka ko yamaze imyaka myinshi ahakana ko nta ruhare na ruto yagize mu byabaye mu Rwanda, mu rwego rwo gucubya bamwe mu baturage ba Uganda bavugaga yaba afite inkomoko mu Rwanda.
Ababirebera hafi babona ko nta kindi agamije uretse kurangaza abantu ngo bamukomere mu mashyi ku kuba yaratije umurindi iterambere u Rwanda rugezeho nyamara atarahwemye kuvunira mu mavi intambwe za rwo zigana mu cyerekezo kibereye buri wese kuva mu myaka 24 ishize.
Amakuru y’impamo ni uko ku wa 1 Ukwakira 1990, itsinda rito ry’Abanyarwanda ryemeye gusiga ingo, amashuri n’akazi ritangira urugamba rwo kubohora igihugu no guharanira uburenganzira bwo gutahuka mu cyababyaye.
Perezida Habyarimana yari yaravuze ko ntawe uzataha kuko u Rwanda rumeze nk’ikirahuri cyuzuye kandi iyo ugerageje kongeramo amazi ameneka. Ibi byose byari umugambi utomoye wo guheza abana b’u Rwanda ishyanga.
Mu myaka ine gusa y’urugamba, ingabo zari iza FPR zinjiye i Kigali zemye nyuma yo gutahukana intsinzi zikubise inshuro ingabo za Habyarimana na Guverinoma yateguye ikanashyira mu bikorwa Jenoside yakorewe Abatutsi igahitana abarenga miliyoni.
Mu ijambo rye, Museveni yirengagije ubwitange bw’abana b’u Rwanda abwira EALA ko ari we wabafashije kubohora igihugu. Yavuze ko Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba wananiwe kugera ku nshingano zo gushyira hamwe bigatuma udatanga umusaruro.
Yasobanuye ko mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi, abaturanyi b’u Rwanda bose bifashe bakanga kugira icyo bakora ku bw’amahame y’ubusugire bw’igihugu ariko we akabirengaho agafasha FPR guhagarika Jenoside.
Yagize ati “RPF yahagaritse Jenoside ariko ninjye njyenyine washoboye kubafasha mu ibanga.”
Muri make yashatse kwisumbukuruza avuga ko ari we muyobozi wenyine w’umunyabwenge muri kiriya gihe wiyemeje kwica amahame y’ubusugire bw’ibihugu akagira uruhare mu guhagarika ubwicanyi bwakorerwaga abatutsi.
Ibya Museveni ni aka wa mugani wa “Ba nenge itirora”
Museveni ashaka kumvisha abantu ko iyo hataba ubufasha bwe FPR itari butsinde urugamba. Ibi abikora agamije guhisha ukuri abaturage ba Uganda, nkuko yabikoze igihe kirekire.
Abakurikiranira hafi imibanire y’ibihugu byombi bagaragaza ko Museveni yari akwiye gushimira uruhare impunzi z’Abanyarwanda zagize mu kumushyira ku butegetsi ndetse akibuka ko mu bihe bya nyuma by’intambara ya NRM, abarwanyi be bakomoka muri Uganda babaga basahura mu gihe Abanyarwanda ari bo bonyine bari bahanganye n’inyeshyamba za Alice Lakwena mu Burasirazuba bwa Uganda, zikomereza mu Majyaruguru ku barwanyi baje guhinduka inyeshyamba za Joseph Kony [Lord Resistance Army].
Abasesenguzi basobanura ko ibyo Museveni atigeze abwira abaturage be ni uko nyuma yo gutsinda intambara yatangiye gushyira ku ruhande abayobozi mu ngabo, ab’Abanyarwanda bamwe akabagumisha ku rugamba abandi akabashyira mu birindiro bya gisirikare ngo batazagira icyo bimarira.
Bamaze gushyira Uganda ku murongo, impunzi z’Abanyarwanda zafashe icyemezo cyo gukomereza mu Rwanda ngo zishyire iherezo ku kababaro ka zo. Mu gihe cyose cyo kubohora igihugu, ingabo za RPA zarirwaniye zibasha kunesha ingabo za Leta zari zishyigikiwe n’iz’Abafaransa.
News of Rwanda dukesha iyi nkuru itangaza ko uko u Rwanda rumeze uku bishingiye ku bwitange bw’abana b’u Rwanda biyemeje kurubohora ndetse abatari bake bakahasiga ubuzima.
Ngo ibi byari bikwiye kumvikanisha ko Museveni adakwiye guhirahira atesha agaciro amaraso y’Abanyarwanda bapfuye barubohora.
Museveni ntiyanyuzwe
Nyuma y’intambara yo kubohora igihugu, u Rwanda rwakoreshaga ibicuruzwa biturutse muri Uganda bitewe n’ubuhahirane bworohereza ibihugu bituranye. Uko rwagendaga rugaruka ku murongo runandika izina ku ruhando mpuzamahanga mu iterambere rinyarutse, byateye ubwoba abategetsi ba Uganda bataruciraga akari urutega.
Muri Nyakanga 1994 ubwo FPR yafataga ubutegetsi, abacuruzi ba Uganda bafatiyeho batangiza ubucuruzi muri Kigali, biharira imirimo ya leta yaba ibiraka n’iyindi ya buri munsi kandi n’ubu amarembo akomeza kubafungurirwa. Gusa ngo ikibabaje ni uko Abanyarwanda bakorera imirimo itandukanye muri Uganda bakomeje gutabwa muri yombi n’Urwego rushinzwe Iperereza muri Uganda, CMI, bagakorerwa iyicarubozo rikaze ribabaza umubiri bashinjwa ubutasi.
Ibi byiyongera ku mikorere y’urwego rw’ubutasi rwa Uganda rukomeje gutera ingabo mu bitugu abahoze mu gisirikare cy’u Rwanda bahunze igihugu bibumbiye mu mutwe wa RNC. Ibi binyura mu gushaka abarwanyi bo guhungabanya umutekano w’u Rwanda ndetse no guha ubuhungiro abafite uwo mugambi.
Abakurikiranira hafi ibya Politiki mu karere basobanura ko u Rwanda ntacyo rwakunguka mu guteza umutekano muke muri Uganda. Gusa Museveni ngo afite byinshi yakunguka mu gihe u Rwanda rwata umurongo bitewe n’imigambi idahwitse y’abatarwifuriza amahoro bidegembya mu gihugu ayobora.