Impamvu ari inshingano za Museveni gusoza ibyo yatangije. Buri wese ushaka kumva neza impamvu y’amakimbirane, intambara, kurebana ay’ingwe n’ibisa nabyo, ikintu cya mbere akwiriye kubaza ni: Ni nde wabitangije?
Bisaba gutekereza neza gusa. Uruhande rwatangije ibibazo nirwo ruba rufite icyo rushaka kugeraho mu buryo bumwe cyangwa ubundi, rubivanye mu byo rwatangije.
Mu gihe umaze kumenya ibi, noneho wakwibaza ngo: Biri mu nyungu za nde guteza umwuka mubi uri hagati ya Uganda n’u Rwanda? Ese ni iki yashakaga kugeraho?
Kubona ibisubizo nyabyo kuri iki kibazo ni wo musingi wo kumva neza uko byageze aho bigeze aha, aho umubano urushaho kuba mubi umunsi ku wundi.
Abaturage haba muri Uganda no mu Rwanda bagiye bumva byinshi kuri uku gushwana.
Bumvise ibirego bitandukanye n’ibisubizo byabyo birimo ‘ibyo kuneka’, urundi ruhande ruvuga ko abaturage barwo bafatwa binyuranyije n’amategeko bagafungwa nabi, ko uruhande rumwe rucumbikiye abashaka guhungabanya umutekano n’amahoro by’urundi n’ibindi.
Ubu noneho inzego z’umutekano za Uganda ku mugaragaro ziri gukusanya abaturage b’Abanyarwanda mu gisa n’intambara muri Kisoro, bakabarunda mu bikamyo by’imyanda bakabajyana kubafungira ahantu hatazwi cyangwa bakabajugunya ku mupaka.
Si ubwa mbere Uganda isutse umujinya wayo ku Banyarwanda b’abasivili, abaturage badafite na gito bazi muri politiki, guverinoma cyangwa se ibijyanye n’umutekano.
Si ubwa mbere Abanyarwanda bafashwe batyo hariya ariko uburyo bibasiwemo vuba aha muri Kisoro byo bigaragaza ikintu kimwe: Uganda iri gukomeza ibibazo.
Ku ruhande rw’u Rwanda, rwahagaritse urujya n’uruza rw’amakamyo aremereye yavaga muri Uganda, ku mpamvu igira iti: Ni gute ubucuruzi bwashoboka umutekano w’abaturage utizewe mu gihe bagiye ku rundi ruhande?
Uwo mwanzuro wakurikiye kugira inama ikomeye Abanyarwanda yo kutajya muri Uganda mu rwego rwo kubacungira umutekano. Icyabaye ni uko Abagande baturiye umupaka bari mu bihombo bikomeye kuko batagifite Abanyarwanda bagurishaho ibicuruzwa byabo, bakaba basigaye babicuruza magendu n’ibindi nkabyo.
Kuba u Rwanda rwinubira ifatwa nabi ry’abaturage barwo si amashyengo. Ambasade y’u Rwanda i Kampala inshuro nyinshi yahaye inzego zirimo urushinzwe Ubutasi mu Gisirikare (CMI) n’urushinzwe Umutekano w’imbere mu Gihugu (ISO) , amazina y’abashimuswe, abafunzwe nta rubanza imiryango yabo idaheruka guca iryera. Ni abantu bari bafite imiryango, inshuti n’abavandimwe.
Hejuru y’itotezwa bakorewe n’inzego z’ubutasi, polisi cyangwa igisirikare abandi bagiye bagirirwa nabi n’abashinzwe amagereza muri Uganda.
Ubugome bwabo bo mu magereza bugaragarira mu bikorwa nko gutanga Abanyarwanda bafunzwe ngo bajye gukora imirimo imeze nk’uburetwa mu mirima y’abakire bo muri Uganda.
None ni nde watumye bigera aha hose? Ni nde watumye twisanga muri uyu mwanda?
Kubona igisubizo birasaba nanone kwibaza: Ni bande bakekaga ko bazungukira muri aya makimbirane ari hagati y’ibihugu byombi?
Dukoresheje uburyo bworoshye, turahera ku rundi ruhande, ni nde udafite inyungu muri uku kurebana ay’ingwe?
Reka duhere ku Rwanda. Imbaraga zarwo zose ziri ku kwiyubaka no kongera kunga ubumwe.
U Rwanda rurajwe ishinga no kubaka inganda, ibyo gutwara abantu n’ibintu mu ndege, ubukerarugendo, ubukungu bushingiye ku ikoranabuhanga mu itumanaho n’ibindi nk’ibyo. Muri make, nta mwanya rufite w’amakimbirane.
U Rwanda rufite umutungo kamere ariko ni muke nawo rukoresha mu guteza imbere imibereho myiza y’abarutuye aho kuwumarira mu ntambara.
Ntabwo rukora ku nyanja, kubaho kwarwo rubikesha umubano mwiza n’abaturanyi ari naho haca imihanda inyuzwamo ibyo rujyana hanze n’ibyo ruvanayo.
Nta mpamvu n’imwe u Rwanda rufite mu gutangiza amakimbirane n’uwo ari we wese. Icyakora ibyo ntibivuze ko rudashobora guhaguruka ngo rwihagarareho mu gihe rwenderejwe.
Iki si igihugu cyicara ngo giterere agati mu ryinyo mu gihe umuturanyi ari gukorana n’imitwe yamaze kugitangazaho intambara.
Si igihugu kandi cyicara ngo gituze mu gihe inzego z’umutekano z’umuturanyi ziri kwibasira abaturage bacyo, zibakorera iyicarubozo ndengakamere.
None se kuki uyu muturanyi yahisemo gukomeza gukora ibi bintu?
Ibi biratujyana ku ihurizo rya kabiri muri bwa buryo bwacu bwo kureba ikibazo mu buryo bworoshye.
Uganda cyangwa se umutegetsi wayo Perezida Yoweri Museveni kuva kera yigaragaje nk’ufite inyungu mu guteza umutekano muke mu Rwanda.
Mu koroshya ibintu, uwo mugabo ashaka ko ubutegetsi bw’i Kigali buhinduka. Wenda Umunyarwanda cyangwa Umugande utabizi ni uwavutse guhera mu myaka icumi ishize.
Museveni ntasiba kugaragaza impamvu adaha agahenge Kigali. Kiiza Besigye utavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Uganda yabisobanuye neza mu mashusho aherutse gusakara kuri YouTube aho yagaragaje imyitwarire ya Museveni yo kwishyira hejuru kugeza aho afata Abagande bose nk’aho igihugu ari urugo rwe, akabita ‘abuzukuru’ n’ibindi.
Impuguke zakunze kuvuga ko “atekereza ko ari nako yakabaye abigenza ku Rwanda.”
Museveni akomeza gutekereza ko kuba Perezida w’u Rwanda yarigeze kuba mu Gisirikare cya Uganda, agomba guhora munsi y’amategeko ya Museveni! Ni ibintu benshi bemeza ko birenze ukwemera.
Umuyobozi w’u Rwanda yagiye mu gisirikare cya Uganda ku mpamvu ze kimwe n’abandi Banyarwanda bose bemeye kumena amaraso bakagira uruhare mu ntsinzi za Museveni.
Ubwo abo Banyarwanda bafataga umwanzuro wo kuva muri Uganda, nicyo gihe Museveni yagombaga kuba yaramenye ko batari ‘abahungu be’ nkuko yabitekerezaga.
Ni abagabo barwaniraga kubohora igihugu cyabo. Ubwo babigenzaga gutya rero, buri muyobozi wese yakabaye yarabonye ko bagiye mu buyobozi bw’igihugu kigenga kidahuye n’ubukoloni Museveni yatekerezaga. Yakomeje kwivanga mu mikorere y’ikindi gihugu.
Ubwo Kigali yarambirwaga iyo myitwarire ikatura ikabivuga yemye iti “utwubahe natwe tukubahe, ubyange natwe tubyange!” umuyobozi wa Uganda byaramurakaje cyane.
Birazwi ko intambara za Kisangani aho Abanyarwanda bari baragiye kurwana n’imitwe yasize ikoze Jenoside yakorewe Abatutsi bikarangira banarwaniyeyo na Uganda inshuro eshatu, ni uko ingabo za Uganda zatekerezaga ko zizakomeza guha amabwiriza u Rwanda. Ibyo byarushijeho gutuma Museveni yijundika ubuyobozi bw’u Rwanda ariko birangira Ingabo za Uganda ari zo zihatakarije cyane.
Bivugwa ko imigambi ya Museveni yo kwifashisha Kayumba Nyamwasa na RNC ye mu guteza umutekano muke ku Rwanda yacuzwe nyuma yo gutsindwa uruhenu i Kisangani.
Uko gutsindwa gushobora kuba kwarakoze mu maso umutegetsi wa Uganda kugeza ubwo anahitamo gukorana n’imitwe yakoze Jenoside nka FDLR nkuko inyandiko zemewe z’impuguke za Loni zasohotse umwaka ushize zibigaragaza.
Muri make rero, buri bushyamirane bwagiye buvuka hagati ya Uganda n’u Rwanda bwatangizwaga na Perezida Museveni.
Akenshi iyo abantu bakurikiye ibica kuri za televiziyo wumva bavuga ngo “Museveni na Kagame bakwiriye gushyira ibyo bapfa ku ruhande, ibibazo bigakemuka” ariko ikibazo bakabaye bibaza ni : Ni nde watangije ibibazo?
Ni kimwe n’iyo Abagande bavuze ngo ‘ikibazo cy’ifungwa ry’umupaka” cyangwa iyo bavuga ngo ubucuruzi bwabo bumeze nabi kuko abanyarwanda batacyemererwa kwambuka.
Ni nde watangije ibi byose? Igisubizo ni uko ari na we ufite inshingano zo kubisoza.
Source: Igihe.com